Video Abakobwa Beza

Impamvu Zitera Umwuka Mubi mu Kanwa

Hari impamvu ebyiri nyamukuru zishobora gutuma usohora umwuka utari mwiza mu kanwa. Izo mpamvu ngo ni ni ukuba ugira igogora ritagenda neza ry’ibyo wafunguye, cyangwa kugira isuku yo mu kanwa utabikozwa.

Nk’uko tubikesha urubuga www.sante-medecine-commentcamarche.net, ngo nyuma yo gufungura, hari ibyo kurya bigenda bisigara hagati y’amenyo, mu matama, ibindi bigafatira ku rurimi iyo byiganjemo amavuta. Ibyo ngo bituma udukoko tuvukira muri byo tubona indiri twituriramo. Ibi rero ngo iyo bihuriranye no kuba umuntu atagira isuku mu kanwa he, afite ibibazo mu gifu, mu mwijima, no mu nda he muri rusange atagira igogora ry’ibyo kurya rigenda neza, ngo bituma agira umwuka utari mwiza mu kanwa.

Mu guhashya uyu mwuka utari mwiza mu kanwa, nta kigoye kirimo. Ngo birahagije kuba wakoresha uburoso bw’amenyo n’imiti yica udukoko igihe cyose umaze gufata amafunguro cyangwa ukaba wakoresha agati kabugenewe gafite isuku (cure dent), ukagakoresha ukura ibyo kurya bisigara hagati y’amenyo.

Igihe ubyutse, cyangwa ugiye kuryama ngo ni ngombwa gukora isuku mu kanwa, ku rurimi no mu matama, ukanyuzamo amazi uyavana iburyo uyagarura ibumoso mu kanwa, nyuma ugafata uburoso n’umuti ukoza amernyo.

Niba umwuka ukomeje kujya usohoka utari mwiza kandi iyi suku uyikora byibuze inshuro ebyiri ku munsi, ikiruta ibyo ngo ni uko wagana muganga, ukisuzumisha hakarebwa niba nta bibazo by’amenyo ufite, niba igifu cyangwa umijima byawe nta bibazo bifite, kugira ngo arebe niba byaba ari byo bitera icyo kibazo, igihe cyose wubahiriza isuku yo mu kanwa umunsi ku munsi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment