Shakisha

Video Abakobwa Beza

Imyitozo Yakorwa n'Umugore Utwite

Abantu benshi bazi ko iyo umubyeyi atwite kizira ko yakora imirimo ivunanye, abandi bakavuga ko niba umubyeyi amaze kumenya ko atwite akwiye kugabanya imirimo yakoraga ngo ntiyivunishe.

Hari ibintu byinshi cyane umubyeyi utwite ashobora gukora, bityo ubuzima bwe bugakomeza bukagubwa neza, cyane kuko umubiri we uba umaze kwakira umwana, kandi uwo mwana akaba agiye kumara igihe kitari gito mu nda y’uwo mubyeyi. Aha rero harimo n’imyitozo ngororamubiri.

Imwe mu myitozo umugore utwite yakora harimo koga mu mazi menshi (Piscine). Uyu mwitozo ngo ni mwiza cyane kuko ufasha umugongo, izenguruka ry’amaraso, umutima no mu mpinirangingo z’umuntu gukora neza no kugororokerwa. Muri icyo gihe uwo mwitozo ngororangingo wo kwoga iyo ukozwe, ngo bituma imbavu zimererwa neza. Ibi kandi ngo bituma umuntu agubwa neza kugeza mu gihe cyo kubyara, kuko bifasha mu ihumeka ndetse n’imikaya y’inda ikorohera neza aho agera igihe cyo kubyara imaze kumenyera.

Undi mwitozo ni uwo gufata akanya ugatembera n’amaguru. Ibi bikorwa mu gihe runaka umuntu yagennye. Aha bisaba ko umuntu akora uko ashoboye n’urugendo yabasha kugenda bitewe n’imbaraga afite. Ngo ibi byorohereza mu miterere (forme) n’izenguruka ry’amaraso.

Ahantu bishobora gutera ikibazo rero ngo ni nko kuba wagerageza gukora imyitozo ngororangingo igendanye no mu kiziba cy’inda, cyane cyane mu mpinangingo, ndetse no gukomeza imikaya umuntu akora imyitozo ya Abdomino. Uru rubuga ruvuga ko niba ukora imyitozo ngororamubiri yo mu rwego ruhanitse cyane nk’ikorwa n’amarushanwa akomeye, bikwiye ko ubihagarika ugasigarana imyitozo ikorohereza umubiri, bityo ubuzima bugakomeza bukagubwa neza.

Mu byo umugore utwite yakwigomwa, ngo ni nk’imirimo ivunanye cyane nko kwikorera imitwaro, kwicara ku ntebe idafite umufariso (umusego), kuba mu rusaku rwinshi no kurwegera n’ibindi byinshi byaguhungabanya hatirengagijwe n’umwana utwite.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment