Video Abakobwa Beza

Inama 5 zo Kurwanya Kwitinya

Mu bisanzwe, umuntu ntabwo ari we wihitiramo uko agomba kuvuka n’imiterere ye, bityo ni yo mpamvu hari abavuka bafite imyitwarire ibatungura. Ibi ibkaba biterwa n’uko akenshi abantu bamwe na bamwe bibagora kwigirira icyizere bityo bikabatera ubwoba bwo kwishyira ahagaragara.

Hari ibintu bigera kuri 5 ushobora kuba wakwifashisha kugira ngo urwanye ubufura kuko ni indwara ivurwa igakira, gusa iyo itavuwe ishobora gutuma abantu bakubona uko utari. Dore izo nama:

1. Ihanganire ibintu bigutera ubwoba

Kumenya ibintu bishobora kugutera ubwoba, cyangwa se kumenya igipimo cy’ubwoba bwawe bituma umenya uko wakwitwara ahantu hose haguteye ubwoba. Tuvuge nk’iyo utinya amaso y’abantu ushobora kwishyiramo ko uri wenyine nta muntu muri kumwe.

2. Kunda kwigaragaza mu bandi

Ku nshuro ya mbere kwigaragaza mu bandi biragorana cyane, ariko iyo ugize amahirwe ukabikora maze ukabona ntacyo ubaye bituma n’ikindi gihe wumva ntacyo uri bube. Niba nk’urugero utinya guhagarara imbere y’abanyeshuri cyangwa abandi mukorana gerageza kujya ubasanga akenshi no kubasuhuza birahagije ngo ubamenyere.
Ibi bisaba kubyitoza igihe kirekire kuko bituma wumva utigunze nk’uko byanditswe na Françoise Dorn mu gitabo cye cyitwa “Cahier d’exercices pour être bien dans sa peau”.

3. Jya wumva ubaze n’ibibazo

Gufata umwanya wo kumva, kubaza, no gusubira mu bivuzwe ni nk’igihano ku gifura. Bo icyo bumva gifite umumaro ni ukubaho batuje kandi batabangamiwe n’icyo ari cyo cyose. Kubaza harimo no kuba wabaza abantu amakuru yabo ni nk’urugero, bituma ibyo wamenyereye bikuvamo. Kandi ibyo ukora byose ugomba kumwenyura kugira ngo abo uvugana na bo bakwibonemo.

4. Imenyereze kwivuga (I, me), no gutanga ibyo utekereza

Biragoye ariko ni ngombwa, kandi bigorana iyo ubikoze bwa mbere. Kuba wakwivuga bituma ushobora no kwisobanura ku magambo wowe wivugiye bityo ukaba unungukiramo kwigaragaza. Kandi nk’uko byanditswe na Topsante, kuvuga ibyo utekereza uri mu bantu benshi bituma wumva ubisanzuyeho.

5. Hindura ijwi n’imyitwarire y’umubiri

Umuntu w’igifura akunda gutera abantu umugongo, kubereka ko atitaye ku byo bakora, kandi atari ukuvuga ko atabyishimiye ahubwo aba agira ngo hatagira uwo avugana na we. Ubwo rero gushyira ijwi ryawe hejuru, ukajya wimenyereza kuvugana n’abantu ubareba mu maso ni iby’ingenzi.

Iyi myitozo ntigomba gukorerwa ku bantu uzi gusa ahubwo no kubo utazi birafasha.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment