Video Abakobwa Beza

Indaya irashinjwa guhekenya igitsina cy’umuguzi

Mu gihugu cya zimbabwe indaya irashinjwa kwibasira ibitsina by’abagabo bayigana ibihekenya.
Uyu mugore uzwi ku izina rya Wadzanai Marimo ufite imyaka 34, ngo akaba yarahuriye n’umugabo witwa Brian Shumba w’imyaka 38 mu kabyiniro (boîte de nuit) mbere y’uko amukorera ibara nk’uko byatangajwe na New Zimbabwe.
Nyuma y’ibi rero ngo bakaba baraje guhurira mu cyumba cya hoteli, igihe cyo kwishyura rero ngo cyaje kugera maze uyu mugabo yanga kwishyura aho byateye impaka nyinshi hagati yabo. Impaka rero ngo zarakomeje kugera ubwo indaya itabyihanganiye maze ihita ifata icyemezo cyo kumurya igitsina kugera n’aho yenze kugicaho maze ihita ahunga.

Uyu mugabo rero ngo baje kumusanga yavuye amaraso menshi hashize umwanya utari muto maze ahita ajyanwa kwa muganga. Uyu mugabo ngo akaba yaratanze ikirego mu rukiko, urubanza rukazaba muri iki cyumweru gitaha.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment