Shakisha

Video Abakobwa Beza

Indwara yo Kujojoba

Fistule cyangwaindwara yo kujojoba, ni indwara iterwa n’uko haba habayeho inzira idasanzwe ihuza uruhago rw’inkari, Inzira z’inkari n’inkondo y’umura cyangwa inkondo y’umura n’urura runiri rusohora umusarani. Iterwa n’impamvu zitandukanye, harimo n’izituruka ku kubyara bigoranye. Bigatuma umugore ahora asohora imyanda kubera ko iba yayobye . ari na yo mpamvu bayita “Kujojoba.”

Iki ni ikibazo cyiganje cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Muri ibi bihugu, ngo usanga abagore benshi bagira ibibazo by’ihohoterwa, kubyara bigoranye, isuku nke, abaganga badahuguwe bihagije. Ibi byose ni ibyangiza biriya bice by’umugore ubusanzwe bitajya byihanganira ikintu cyose giturutse hanze.

Umugore watinze ku nda, ubyara umwana ufite umutwe munini, cyangwa afite inkari zuzuye uruhago, aba afite ibyago byo kwangirika kuko uko umwana atinda arwana no gusohora umutwe, ni ko aba aziba imitsi yamaraso yo mu nzira z’inkari, n’iyo mu nkondo y’umura cyangwa agatobora uruhago rw’inkari.

Hari n’igihe urura runini narwo rutoboka cyangwa umwanya uri hagati y’inkondo y’umura n’ahanyura umusarane ugatanyuka bigatuma imyanda yose inyura mu nkondo y’umura.

Zimwe mu ngaruka zishobora kugera ku mugore urwaye Indwara yo Kujojoba

Iyo fistule itinze kuvurwa itera ingaruka nyinshi, nko guhagarara kw’imihango, kugumbaha, imibonano ntiba igishoboka kuko umubiri waho imyanda inyura imera nkahumye ku buryo ikintu gikozeho ucika nk’urupapuro. ishobora gutera cancer cg n’izindi infections zigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu. Akenshi kubera umunuko uhora ku muntu urwaye, abo babana baramunena, agahezwa nawe akiheza, ibyo rero bikagira n’ingaruka cyane ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Indwara yo Kujojoba akenshi ivurwa bitarenze igihe cy’amezi atatu uhereye igihe umugore yagiriye icyo kibazo. Iyo kirenze biragorana, kubera ko iriya myanya iba yarorohereye bigasaba ko ushaka indi yo kuyisimbuza kandi ntayibaho. Akomeza asobanura ko icyo gihe ntacyo ushobora kumumarira uretse ubujyanama kugirango umuvure ihungabana aba yaratewe no kwiheba, kwiyanga kubera uburyo aba afatwa muri sosiyete abamo.”

Abaganga n’ababyaza ni bo bafite uruhare runini mu kurinda abagore kwangirika kuko hari igihe ntarengwa umugore aba agomba kumara ku nda iyo cyarenze yareba ukundi abigenza akamukuramo umwana atagombye kwangirika. Kandi abagore bakarindwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abantu babana nabo bakagerageza kubihanganira bakabafasha kwivuza bakita ku buzima bwabo ntibabahe akato.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment