Video Abakobwa Beza

Ingaruka z’imiti yo kuboneza urubyaro zishobora kuba zabangamira politike ya leta yo kuringaniza urubyaro

Uburyo bwifashishwa mu kuboneza urubyaro buravugwaho kugira ingaruka nyinshi ku buzima bw’abagore babukoresha bikaba byaratumye hari ababuhagaritse burundu. Abakangurambaga b’ubuzima bo bakavuga ko nta mpamvu yo guhagarika imiti umuntu atagannye kwa muganga.

U Rwanda ruri mu mubare w’abaturage batuye ku bucukike bwinshi ku kilometero muri Afurika, Leta y’u Rwanda yashyizeho kuboneza urubyaro nka bumwe mu buryo bwo guhangana n’iki kibazo. Uburyo busanzwe bukoreshwa mu kuringaniza urubyaro twavuga nk’udupira, ibinini, inshinje, urugori, udukingirizo n’ibindi.

Uwimana Jeanne utuye mu Karere ka Huye, avuga ko agifata iyi miti yajyaga mu mihango ikanga gukama akongeraho ko n’aho ikamiye yahitaga igaruka. Agira ati: “Byatumaga nanuka cyane, ibaze nawe umuntu wagiraga ibiro 42 ari umubyeyi’’.

Mukamurenzi Claudine nawe ni umubyeyi, we avuga ko ahantu hose yari ahafite ibibyimba kugeza no mu kiziba cy’inda, yongeraho ko yagiye kwa mugaga akabatekerereza uburwayi bwe bakamubwira ko niba bitamubangamiye agomba kuguma gukoresha ubwo buryo. Agira ati: “Nabonye bimbangamiye mpitamo kubivamo, ubu nta buryo na bumwe ngikoresha mu kuringaniza urubyaro”.

Aba bagore bemeza ko ingaruka z’imiti yo kuboneza urubyaro igera no ku mibanire yabo n’abagabo ngo kuko bituma abagabo batuzuza inshingano zo mu buriri mu mudendezo. Ibi ngo bituma bibasenyere ingo zabo.

Uwamaliya Josiane we avuga ko umugabo we yamutaye, kuko ngo iyo yajyaga gutera akabariro yasanga yarumye(imyanya ndangagitsina yarakakaye) bigatuma atiyubakira urugo nk’uko byari bisanzwe. Agira ati: “Nicaraga nkubitwa buri munsi bwakeye nakubiswe bwije nakubiswe amaze kurambirwa ahitamo kunta”.

Rugaza Hussein, ushinzwe ubuvugizi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imibereho myiza y’umuryango (ARBEF) avuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma umugore ahagarika imiti yo kuboneza urubyo kuko ngo niba yahawe umuti runaka nyuma ukaza kumugiraho ingaruka agomba guhita asubira kwa mugaga akavuga ikibazo yahuye nacyo hanyuma bakamuhindurira imiti. Agira ati: “Nta mpamvu yo guhagarika imiti uko ushatse kuko iyo mugaga asanze ibinini bigutera ikibazo cyo kuva ashobora kubigukuraho akagushyira ku rushinge rwa mezi atatu”.

Rugaza yongeraho ko ikibazo gikunda kugaragara ari uko iyo umugore ahuye n’ikibazo yihutira kugenda abibwira abandi aho kwihutira kwa mugaga ngo ahindurirwe imiti.

U Rwanda rwashyizeho politiki yo kuboneza urubyaro mu rwego rwo guhuza ubushobozi bw’umuryango n’urubyaro hagatangwa uburere n’uburezi buhagije ku bana b’igihugu. Gusa kugeza magingo aya abagore benshi ntibavuga rumwe kuri iyi miti yo kuboneza urubyaro.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment