Video Abakobwa Beza

Ingaruka zo Kugabanya Ibiro k'ubushake ku Bakobwa

Kubura imihango ku bakobwa biba mu busanzwe iyo imyaka y’ubwangavu itaragera, iyo atwite cyangwa nyuma y’igihe cye cyo gucura ni ukuvuga atakibyara. Iyo umukobwa cyangwa se umugore abuze imihango igihe atakagombye kuyibura biba akenshi ari ikimenyetso cy’indwara cyangwa imikorere mibi mu buzima bw’imyororokere ye. Ariko kandi bishobora kuvurwa kwa muganga. Kubura imihango ku mukobwa biri amoko abiri, bitewe n’ighe umukobwa aburiye iyo mihango.

1. Iyo umukobwa atabonye imihango ye mbere kugeza byibuze ku myaka 16(primary amenorrhea), Ibi akenshi bikaba biterwa n’agasabo ko mu bwonko kitwa gland pituitaire kaba kadakora imisemburo iba ikenewe kugira ngo habeho imihango ku mukobwa.cyangwa katarakuze bihagije. Bishobora no guturuka ku kibazo cy’ubwonko ubwabwo, ndetse bikaba byaturuka ku myanya myibarukiro ye iteye nabi cyangwa itarakuze bihagije .

2. Iyo umukobwa abuze imihango ku gihe kigera ku mezi 3 cyangwa arenga (secondary amenorrhea): aha umugore cyangwaumukobwa aba yarabanje kugira ukwezi kumeze neza abona imihango uko bisanzwe, noneho nyuma akaza kubura imihango. Ibi biterwa na bimwe mu bikurikira:

•Ushobora kubu warasamye cyangwa uri konsa umwana
•Guhagarika uburyo bumwe mu bukoreshwa mu kuboneza urubyaro, nk’ubukoresha ibinini
•Gucura (menopause)
•Kutarya neza cyangwa gutakaza ibiro byinshi. Aha twavuga nk’abakobwa baba ngo bashaka kunanuka ngo bajye ku murongo.
•Imyitozo ngororamubiri ikomeye cyangwa ivunanye cyane ku bakobwa basiganwa mu kwiruka bibaho cyane(athletes) ndetse n’ababyina imiziki.
•Umunaniro n’ubwigunge bukabije
•Umubyibuho ukabije (obesity)
•Kanseri y’udusabo tw’intangangore ndetse n’imihindagurikire y’imisemburo mu mubiri,
•Izindi ndwara zijyanye n’ubwirinzi karemano bw’umubiri (autoimmune), aho ubwirinzi bw’umubiri bwangiza umubiri ubwawo.

Inama: Gana muganga ukwegereye agufashe kureba igitera kubura imihango yawe. Niba ukeka ko waba warasamye, na byo yabisuzuma neza; kandi wirinde gushaka gutakaza ibiro ku bushake (anorexie) cyangwa kugira ibiro byinshi bikabije kuko bishobora kukuviramo ubugumba igihe ukomeje kubura imihango bitewe n’imisemburo mike ikenerwa kugira ngo hakorwe intangangore cyangwa ngo habeho imihango.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment