Video Abakobwa Beza

Ingaruka zo Kunywa Itabi k'Umutima w'Umwana Uri mu nda

Abashakashatsi bo mu gihugu cya Australia berekanye ko mu gihe umugore anywa itabi atwite bigabanya cholesterol nziza mu maraso y’umwana azabyara.

Byari bizwi ko kunywa itabi ku mugore mu gihe atwite bishobora kumutera ibibazo nko gukuramo inda, kubyara umwana ufite ibiro bike, kugira imyitwarire mibi ndetse no kugira ibibazo mu myanya y’ubuhumekero ku mwana.

Nk’uko destinationsante.com ibitangaza, ngo ikipe y’aba bashakashatsi iyobowe na Prof. David Celermajer (Université de Sydney) bemeje ko kuba umubyeyi anywa itabi atwite, uretse no kuba byatera umwana kuvukana uburwayi runaka, binatuma ubuzima burangwa n’ibibazo no mu mikurire ye.

Ibi rero ngo bikaba bigaragaza cyane ko abagore 15% banywa itabi batwite, bityo rero ngo abana bavuka ku bagore banywa itabi bakaba bagomba kujya bakurikiranirwa hafi kugira ngo barindwe indwara z’umutima ndetse na hypertension hakiri kare.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment