Video Abakobwa Beza

Ingo nyinshi zirasenyuka bitewe no gucana inyuma

Muri ino minsi, ikibazo cyo gucana inyuma (cheating) kirahangayikishije: haba mu bihugu byateye imbere cyangwa se mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Iki kibazo ngo kiri mu bibazo by’ingutu byugarije isi kandi birahangayikishije. Aha rero ngo si abagabo bagira uruhare mu guca inyuma abagore babo gusa kuko ngo n’abagore basigaye baca inyuma abagabo babo, ahanini ari cyo kinaba intandaro y’ubutane (divorce) hagati y’abashakanye kuko ngo usanga muri iki gihe umubare w’abagore baca inyuma abagabo babo na wo ugenda uzamuka uko imyaka igenda yiyongera aho ubushakashatsi bwagaragaje ko ngo usanga umugore umwe muri batanu bubatse ingo aba aca inyuma uwo bashakanye.

Urubuga rwa internet http://catchingmycheaterlover.com ruvuga ko niba uri umugabo, hari ibimenyetso bimwe namwe ushobora kumenyeraho cyangwa ushobora kwifashisha kugira ngo umenye niba umugore wawe aguca inyuma, bityo bikaba byagufasha kumenya uko wahangana n’icyo kibazo ndetse ukanareba niba wagira icyo ukora kugira ngo uramire urugo rwanyu rwe gusenyuka.

Dore bimwe mu bimenyetso ugomba kugenzura:

1. Guhindura imyambarire:

Ikizakwereka ko umugore wawe aguca inyuma ni uko uzabona yatangiye kwambara uburyo utari umenyereye, guhindura imyenda muburyo butunguranye, kandi ntanagire icyo abikubazaho kandi mbere wari umenyereye ko akubaza icyo yambara bitewe nibyo azi ukunda ariko noneho aha uzasanga ntacyo bikimubwiye kuko afite undi utari wowe ashaka ko amwitaho.Ngo nubona byatangiye kumera gutya urarye uri menge.

2. Uburyo yagufataga (yakwitagaho) burahinduka

Iki ngo ni ikimenyetso gikomeye kuko ngo uburyo umugore yita ku mugabo we ni byo byerekana icyo ari cyo imbere ye n’agaciro afite kuri we; rero ngo niba yari asanzwe agushyuhiriza amazi yo koga, yicuraga akaguhamagara, mwaba mutiriranywe akaguhamagara kenshi kuri telephone kandi waza akakwakirana ubwuzu, niba yateguraga amafunguro akurikije ibyo ukunda n’ibindi hanyuma ukabona ntakibikora kandi ubona nta mpamvu igaragara yabiteye, menya ko umugore wawe umusangiye n’undi, ikaba ari yo mpamvu atakikwitayeho.


3. Ibiganiro asigaye agirana nawe ndetse nimyifatire birahinduka


Aha ngo uzasanga atakikuganiriza yitaye ku byo amatwi yawe akeneye kumva, usange akubwirana umushiha, usange yivugira abandi bantu utanazi, avuga ibintu bishya gusa ndetse wumva anagushimira abandi bagabo uburyo bita ku bagore babo n’ibindi bitakubaka. Uburyo avuga n’ibimenyetso akora bishobora kukubwira byinshi aho ashobora gutangira kukwima agaciro akagusuzugura, ibitekerezo byawe ukabona ntacyo bivuze kuri we.

4. Uburyo yakoraga akazi ke cyangwa se yatunganganyaga imirimo ye burahinduka

Uzasanga atangira kujya asaba imbabazi zo kuba hari ibintu bimwe na bimwe atatunganije ku gihe, aho ushobora gusanga aguha amafunguro isaha zarenze, wamubaza impamvu akagusubiza nta cyo yitayeho aho usanga ibintu byose asigaye abikora uko abyumva n’uko abishaka atitaye kuri wowe, aha rero ngo cunga neza kuko ngo ashobora kuba hari ibindi aba ahugiyemo bituma anibagirwa inshingano ze zo mu rugo. Rero ngo mu gihe bibaye akamenyero nta kindi aba yatangiye kuguca inyuma.

5. Imikoreshereze y’amafaranga n’ingendo biriyongera

Niba umugore wawe yatangiye kuguca inyuma uzasanga yatangiye kujya akoresha amafaranga menshi ku buryo budasobanutse akenera amakarita ya buri munsi yo guhamagara, yitaba telephone ubutitsa kandi agira gahunda zituma agenda utazi aho ziturutse, ba maso rero wowe mugabo kandi ngo umenye abo baba bakorana izo gahunda kuko ngo iyo bigeze aha urugo rwanyu ruba rubyina umutaho, mbega rwenda gusenyuka.

6. Uzasanga atakiba mu rugo ahora mu ngendo

Iki ngo ni ikimenyetso nyamukuru ushobora kureberaho ko umugore wawe aguca inyuma kuko ngo ubundi umutima w’abagore ubusanzwe uba ku ngo zabo; rero ngo nubona kumenya ibyakozwe neza n’ibyangiritse mu rugo nta cyo bikimubwiye, ndetse atishimira kuba mu rugo inshuro nyinshi ugasanga yigendeye, yanaza ntagire icyo yitaho ku byo mu rugo, ngo rwose biba byakomeye yumva atakishimiye kubana nawe kuko hari undi yerekejeho umutima kandi yumva ko ibyo mu rugo byapfa byakira nta kintu bikimubwiye na mba.

Bagabo rero, ngira ngo mwumvishe inama zinyuranye ndetse mwanamenye ibimenyetso mushobora gusuzumiraho ba mitima y’ingo zanyu byaba byagarurwa mu maguru mashya hakagira igikorwa hakiri kare.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment