Video Abakobwa Beza

Ingorane Umugore Utwite Ashobora Guhura Na zo n'Uburyo bwo Kuzitwararika

Kubabara umugongo no kubyimba amaguru ni zimwe mu ngorane umugore utwite ashobora guhura na zo. Ni byiza ko wasobanukirwa byinshi kuri byo kandi ukaba wamenya n’icyakorwa mu gihe umugore ahuye n’izi ngorane mu rwego rwo kumuba hafi cyangwa kumuha ubufasha bw’ibanze.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet rw’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), bavuga ko indwara nyinshi zishobora guturuka ku gutwita k’umugore, abagore bagera million 20 ku isi yose barwara indwara zitandukanye kubera gusama. Ndetse kandi abarenga ibihumbi 500 barapfuye mu 1995 bishwe n’inda ndetse barimo no kubyara.

Izi ni zimwe mu ngorane z’uburwayi umugore atwite ashobora guhura na zo:

-Umuvuduko ukabije w’amaraso

-Kugira amaraso make (anemia)

-Kubabara umugongo cyane cyane mu gihembwe cya gatatu cy’inda ,ibi biterwa no guhinduka kwa centre de gravite y’umugore bitewe ni nda iri gukura

-Kwituma impatwe bitewe no kwiyongera k’umusemburo wa progesterone mu maraso, ukamura cyane amazi yo mu biryo, bigatuma imyanda ikomera, ndetse no kwituma bigorana cyane

-Kubyimba amaguru biterwa nuko inda iyo ikura ikanda imitsi ivana amaraso mu maguru

-Kurwara ikirungurira

-Kwigunga nyuma yo kubyara

-Kwihagarika inshuro nyinshi ndetse no infection z’imyanya inyurama inkari

Bumwe mu buryo abagore batwite bakoresha mu kwirinda ko bagerwaho na zimwe muri izi ngaruka harimo gukora imyitozo ngororamubiri ihagije, bituma amaraso atembera neza ndetse imyanda yo mu mubiri ikajya hanze, kurya indyo yuzuye, kwisuzumisha kwa muganga buri gihembwe ndetse no kugana muganga igihe cyose zimwe muri izi ngaruka zikomeye.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment