Video Abakobwa Beza

Ishuri rya mbere ku isi ryigisha gukora imibonano mpuzabitsina

Mu bihugu bimwe na bimwe byo mu Burayi hari abantu bakomeje kugira umushinga wo gutangiza ishuri ryigisha gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo budasanzwe babona ko ryakunguka kandi rikagirira abantu akamaro. Inzozi zabo zujujwe kuko iryo shuri bagiye kuritangiza mu gihugu ya Autriche rikazitwa « Autrichian international school of sex (AISS) ».

Nk’uko bitangazwa na « Oddity central », ngo programu y’amasomo azatangirwa muri iryo shuri yashyizwe ahagaragara. Muri ayo masomo harimo isomo ry’imyitozo ikomeza umubiri. Harimo kandi iryigisha imyitwarire mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kugira ngo iryohere uyikora ndetse nuwo bayikorana.

Harimo kandi n’isomo rifasha abantu kumenya uko bitwara mu rukundo. Abanyeshuri baziga muri iryo shuri, baziga amateka y’igitsina n’imikoreshereze yacyo kugeza ubu. Icyiyongeraho ngo ni uko amasomo atanzwe mu ishuri (theory) azajya anashyirwa mu bikorwa (practice) kugira ngo umunyeshuri wahize azajye atahana ubumenyi buhagije bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Aba banyeshuri bazajya banahabwa amasomo abafasha gukina films pornographiques.

Iryo shuri ridasanzwe ryubatse I Vienne muri Autriche. Rizayoborwa na YLVA MARIA THOMPSON. Umunyeshuri uzaryigamo agomba kuzariha ibihumbi bibiri na Magana inani by’amayero (2,800€) ku mwaka.

Ikiciro cya mbere kizatangira muri Mutarama 2013. Kandi aho gutanga impamyabumenyi (certificate) bazajya batanga impamyabushobozi (diploma), kubera ko bazaba barakoze ubumenyingiro bw’ibyo bize. Ikigo kirahitisha amatangazo yo kwimenyekanisha (adverts) kugira ngo igihe cyo gutangira kizagere abantu benshi bamaze kurimenya.

Duhe igitekerezo cyawe, iryo shuri ribaye ari iryo mu Rwanda wakohereza umwana wawe, ukanamurihirira ako kayabo? Wakwemera se ko nyuma yo kwiga ayo masomo mu ishuri yajya kuyashyira mu bikorwa nk’uko gahunda y’iryo shuri iteye?

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment