Video Abakobwa Beza

Itandukaniro hagati y’umugabo n’umugore mu guhuza ibitsina

Itandukaniro ku bashakanye mu gutera urubariro rishobora kubaviramo intonganya no gushwana kubera kutamenya.

1. Icya mbere ni uko umugabo ashaka gukora imibonano physiquement, cyangwa se mu mubiri gusa, iby’ibyiyumvo n’urukundo bikazira kuri icyo gikorwa cyamaze gukorwa. Naho umugore, mbere yo gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo, abanza kugira ibyiyumvo hamwe n’urukundo (sentiments et amour), akaba ari byo bizatuma yemera guterana urubariro n’uwo bari kumwe: N’iyo mpamvu iyo nta bibazo biri mu rugo, nta ntonganya, umugabo aguyaguya umugore, icyo gihe n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina abugira ku bwinshi.

2. Nk’uko twabibonye ko umugabo akenera kubonekaho ko ashoboye ibintu (COMPETENCE), no mu gikorwa cyo gutera urubariro ni uko. Umugabo aba ashaka ko umugore we amwereka ko abona ko abishoboye.

3. Ku bijyana n’igihe ubushake cyangwa se ubushyuhe buzira, umugore agereranywa n’ifuru. Ifuru itwara iminota igeze muri 30 kugira ngo ishyuhe babone gutangira kuyitekamo imigati! Ni nako umugore akenera kubanza gutegurwa igihe kitari gito kugira ngo abashe gukora imibonano neza. Naho umugabo we, ashyukwa vuba, apfa kuba gusa akorakowe igitsina cye n’umugore uwo ari we wese. Nyuma y’iminota itageze kuri itanu yashobora no kuba amaze gusohora. Twamugereranya no kurasa umwambi w’ikibiriti.

4. Mu bijyana no gutegurana, umugore aba agomba gutangira gukorakorwa ku myanya itamuzanisha ubushake vuba vuba, zones hérogènes. Kuyikorakora atarabishaka na gahoro, bigereranywa no gukorakora igitsina gabo nyuma yo gusohora! Naho umugabo we nta kibazo agira, yarangije kubishaka, wikwirirwa unyura hirya no hino cyane, ushatse watangira kumukorakora ku gitsina nyir’izina.

5. Usanga ngo abagabo bagerageje gutegura abagore babo bataragera mu cyumba, bakunda guhera ku mabere! IBI SIBYO! Naho abagore nabo bagerageje kubikorera abagabo, bagatinya guhita bakora ku gitsina kuko bigereranya n’ibibabaho. Ku mugabo we, kumukorakora ku gitsina mu gihe gito cyane mutangiye gutegurana ntacyo bimutwara.

Ibindi bibazo bijya biba mu gutera urubariro

1. Akamenyero: Umugabo yabonye ubuheruka yakugereye ku ngingo, none aratekereza ko azajya ahora abigukorera ukonguko.

2. Guhinduranya: Birinda ibyishimo by’urugo bibonerwa mu gutera urubariro, kuko akenshi abaca inyuma ari byo baba bakurikiye.

3. Abagore benshi, 85%, bagira ibyishimo bibonerwa mu gutera urubariro ari uko bakorakowe kuri clitoris (rugongo) atari uko bakorewe kwinjira (penetration): Hari abagabo batinya kuhakorakora cg bakanabyanga, abandi ugasanga ntibanabizi! Cyangwa batazi n’aho iba!

Ikibazo umugabo ahura nacyo:

Iyo umugabo abishaka, noneho yakwegera umugore, umugore agatangira kumubwira ngo ndwaye umutwe, ihangane tuzabikore ejo (Ibi biviramo abagabo b’abanyarwanda kubikora ku ngufu). Abateye imbere bo aho kubikora ku ngufu babivaho kugira ngo batazongera kwangirwa. Ni uko umugabo agatangira kwibwira ngo “abandi bagore urebye bose bakunda gukora imibonano, kereka uwanjye gusa!”

Uko wahakana bibaye ngombwa

1. Abagore na bo bakunda gukora imibonano. Ariko niba ushaka guhakanira umugabo uwo mugoroba, bisigire umunyu atabifata nabi: “Ni ukuri ubinkorera mu buryo butangaje, gusa uyu mugoroba…”

2. Ushobora no kudahakana burundu, ahubwo mwembi hamwe mukareba uburyo muri bubikoremo uwo mugoroba butabangamiye uwo ariwe wese muri mwembi.

Uburyo butandukanye bwo gutera urubariro:

1. FAIT MAISON: Muri mu rugo, buri wese arabishaka nta kibazo, kandi mufite umwanya wanyu wose wo gutegurana, nibura iminota 30-40. Si ngombwa ijoro ryose.

2. Quicky: Aha si ngombwa gutegura umugore, ni nka cadeau aba ahaye umugabo. Gutegurana ntibirenza iminota 2-3: Kugira ngo ubu buryo bushoboke, bisaba ko urugo ruba rurimo umwuka mwiza hagati y’abashakanye. Kandi biba byiza nyuma yo kubwirwa akajambo keza, nibwo uba witeguye na we gutanga iyi cadeau nta ngorane.

3. Gastronomique: Gusohokana noneho ibindi bikaza nyuma, byanaba ngombwa mugaca aho mufata icyumba, mukiyibagiza ba bana bahora bahamagara. Babakanga. Ndetse umugore ntarangare mu mutwe kuko aba yasize ibyo mu rugo gato. Bituma yirekura, akitanga, kandi yishimye, bityo umugabo na we akabyungukiramo.

Ikiganiro rero ni icy’agaciro kanini hagati y’abashakanye, kuko biba bisaba ko mubiganiraho, mukamenya icyo gukora, noneho igihe umugabo abishaka, aho kumwangira kandi amerewe nabi, ukamuhitiramo ikitakubangamira. Ku mugabo, icya ngombwa ni uko arangiza. Iyo ahora ahinduranya atyo mu rugo rero, ngo ntabwo azigera ajya kubishaka hanze!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment