Video Abakobwa Beza

Itandukaniro riri hagati y’urukundo no kuryamana

Kenshi abantu bakunze kwitiranya urukundo (affection) no kuryamana. Nyamara ni ibintu bibiri bitandukanye. Inzobere zakoze ubushakashatsi zibaza ingo nyinshi, zabonye abagabo benshi icyo zibitekerezaho : kuri bo, urwo urukundo (affection), ni urubanziriza igikorwa cyo kuryamana. Ariko ku bagore, bo babona ngo ari ibintu bibiri bitandukanye cyane. Umugabo avuga ko atanyuzwe mu kuryamana kwe n’umugore we, mu gihe umugore we atanyurwa mu kwerekwa urukundo (affection) umugabo we. Ni byiza ko umugabo atakwikakaza mu rugo rwe ngo yigire intare. Yego ni ngombwa kuyoborana igitsure bibaye ngombwa, atari ibya buri munsi, ariko ngo si byiza kwitwara nk’intare imbere y’umugore wawe.

Zimwe mu nzira umugabo yakoresha yereka urukundo (affection) umugore we harimo imvugo nziza n’amagambo meza aho bibaye ngombwa yaririmbira umugore we. Harimo kandi gukorera umugore bimwe mu bikorwa bimwereka ko iyo batari kumwe aba amutekereza nko kumworohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni (abazifite), bwereka umugore ko amukumbuye. Byaba byiza rimwe na rimwe umugabo agiye aha umugore we indabo cyangwa se ururabo.

Umugabo ntakwiye gutinya umugore we. Ntibikwiye kubona umugabo n’umugore bagendana mu muhanda umwe bajya ahantu hamwe, ariko umwe ari imbere undi ari inyuma, kandi bagombye kugendana. Ahubwo mu gihe bari kumwe mu muhanda, umugabo n’umugore baba bagomba gufatana ikiganza kuko nta soni biteye. Abagabo benshi batabikora bemeza ko iyo umugabo akoze ibi nakomeje mvuga (gutetesha umugore we, gufatana ibiganza bagenda…) bavuga ko bamuhaye inzaratsi !

Abagore baryoherwa no kuvuga

Ikindi tutakwibagirwa kuvuga ni uko ahantu bikunda gupfira ari ukwibagirwa ko abagore boroherwa no kuvuga (communication). Ni byiza ko abagabo babimenya, ntibabifate nk’uburondogozi, kubatesha umwanya cyangwa se kwitetesha. Niba ushaka kumenya ikintu kirusha ibindi, gituma umugore yiyubaha, agira icyizere, ni ukuba azi ko umugabo we afata umwanya wo kumwumva kandi agaha agaciro ibitekerezo atanze. Niba muri kuganira ku by’ubuzima bwanyu, wisuzugura ibyo umugore ashaka, kandi umwereke ko ubihaye agaciro, ibyo bizatuma ahinduka neza.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment