Shakisha

Video Abakobwa Beza

Kanseri y’Inkondo y’umura

Kanseri y’Inkondo y’umura
Mu Rwanda hamaze iminsi havugwa gukingira kanseri y’Inkondo y’umura, abana b’abakobwa bafite imyaka hagti ya 12 na 15. Hari byinshi abana ndetse n’abakuru bagiye bibaza kuri iyo kanseri ndetse n’urukingo rwayo.
Muri iyi nyandiko murabona ibisobanuro kuri iyo ndwara impamvu hakingirwa abakobwa bato kandi batarakora imibonano mpuzabitsina mu Rwanda, ibimenyetso byayo ndetse n’uko yakwirindwa ku batazahabwa urwo rukingo.
Kanseri y’inkondo y’umura ni iki ?

Inkondo y’umura n’igice cy’umura cya(nyababyeyi) gihera hepfo ugana mu nda ibyara (vagin). (Reba ku gishushanyo ahanditse cervix.)

Kanseri y’inkondo y’umura ikaba yiganje cyane kw’isi aho iza ku mwanya wa 2 mu zindi kanseri ndetse ikaba ingana na 80% ya za kanseri zose mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Iyi kanseri kandi ihitana abagore bagera kuri 275.000 buri mwaka. Iyo ndwara igaragara cyane mu bagore bageze mu kigero kiri hagati y’imyaka 48 na 55 ariko ikaba yanafata abatarageza iyo myaka mu gihe bahuye na virus iyitera.

Ibitera kanseri y’inkondo y’umura

- Gukora imibonano hakiri kare kubera ko imyanya ndangabitsina iba itarakomera neza mbere y’imyaka 18
- Gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi batandukanye
- Gutwita hakiri kare kandi kenshi
- Gukora akazi k’Uburaya
- Kwandura agakoko kitwa Human Papilloma Virus de type 2

Bishoboka bite ko Kanseri y’inkondo y’umura yandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi abagabo batayirwara?

Ubusanzwe iyi virus ya Human Papilloma Virus de type 2 isanzwe itera indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina (MST) ku bantu bose yaba abagabo cyangwa abagore. Bikaba rero bishoboka ko umugabo yakura iyo virus kuwo bakoranye imibonano mpuzabitsina akayishyira undi mugore nyuma y’aho binyuze mu mibonano mpuzabitsina na none. Gusa uwo mugabo we ntazarwara iyo kanseri kuko atagira inkondo y’umura.

Ibimenyetso bya Kanseri y’Inkondo y’umura:

- Kuva amaraso mu gitsina, kubabara cyane mu nda, kubabara mu gihe umugore arimo gukora imibonano mpuzabitsinda ndetse n’ururenda,..
- Muganga akora ibindi bizamini kugirango yemeze ko ubwo burwayi aribwo koko.

Uko wakwirinda kanseri y’inkondo y’umura

- Kwirinda ibikurura iyo cancer nkuko twabibonye haruguru cyane cyane kwirinda gukora imibonano mpuzabitsinda hakiri kare (munsi y’imyaka 18) kandi ukirinda gukorana imibonano n’abantu benshi.
- Gufata urukingo:by’umwihariko mu Rwanda hakingirwa abana b’abakobwa bakiri bato. urwo rukingo rukingira abana b’abakobwa kwandura virus ya human papillomavirus twabonye ko ariyo itera kanseri y’inkondo y’umura.
Byumvikane neza ko urwo rukingo rudakingira SIDA cyangwa izindi ndwara zakwandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ntirubuza no gutwita cyangwa se kubyara nkuko hari bamwe babitekereza.
- Ikindi ni uko abadamu bose bafite hagati y’imyaka 35 na 45 bahamagarirwa kujya kwa muganga kwipimisha iyo ndwara kugirango basanze bafite ibimenyetso bahite batangira kwitabwaho hakiri kare. Iyo ndwara iyo yitaweho hakiri kare iravurwa igakira.

Uko Kanseri y’Inkondo y’umura ivurwa:

- Iyo kanseri itarafata ahantu hanini, kwa muganga bakoresha uburyo bwo kubaga bagakuraho ahafashwe. Ariko iyo cancer yatinze kuvurwa hanyuma igafata ahantu hanini, biba ngombwa ko babaga bagakuramo nyababyeyi yose.
- Ubundi buryo bukoreshwa bwitwa radiotherapie ndetse na chimiotherapie.

Nibyiza kwirinda ndetse no kujya kwa muganga hakiri kare kuko iyo itinze kuvurwa amahirwe yo kubana nayo aba ari make cyane.

Twakwibutsa ko urukingo rwitwa Gardasil rwatangiye gutangwa mu Rwanda ku bana b’abakobwa bose bafite hagati y’imyaka 12 na 15 ku buntu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment