Video Abakobwa Beza

Kemura Ikibazo Cyo Kurangiza Vuba

Kurangiza vuba ni kimwe mu bihangayikishije abagabo batari bake ndetse tutanibagiwe n’abagore babo. Ku bwo iyo mpamvu muri abo bagabo bakomeje kwibaza niba icyo kibazo cyaba ari indwara nk’izindi zihora kuvurwa zigakira. Ni muri urwo rwego twagerageje kubashakira igisubizo, maze twifashisha ubushakashatsi bwakozwe n’urugaga rw’abaganga b’abanyamerika (American urological association), aho bwemeje, mu nama ngarukamwaka yabereye i San Francisco, ko iyo ndwara yabonewe umuti.

Abo baganga batangira basobanura ko kurangiza vuba k’umugabo biba ari indwara iyo arangiza (asohora) mbere yo gutangira igikorwa nyirizina cyangwa se nyuma y’iminota 2-3 atagiye. Nyuma yo kubona ko iki kibazo kimaze gusenya ingo nyinshi, nibwo aba baganga bifuje kumenya ikibitera. Muri rusange ngo biterwa no kudashobora gucunga ibyishimo uba ufite mbere yo gutangira imibonano mpuzabitsina bityo ukiyumva mu gikorwa kandi utaragitangira.

Dr Jean Phillipe Riviere, inzobere mu buvuzi bw’imikorere y’ibitsina, akomeza asobanura ko iki kibazo gishobora guterwa no kutigirira icyizere cyo gutera akabariro ku buryo bukwiye. Ikindi ngo gukora imibonano mpuzabitsina ufite ubwoba bwo gufatwa na byo bitera iki kibazo. Ikindi ngo ni uko umuyoboro uhuza ubwonko n’igitsina cy’umugabo ushobora kuba warangiritse ndetse ngo n’abagabo bifashe igihe kirekire na yo ngo yaba impamvu.

Niba wibaza icyo wakora kugira ngo ibi birangire, Dr Jean phillipe arakugira inama yo kujya gushaka umuganga uzobereye ubuvuzi bujyanye n’ibitsina (sexologue). Uyu iyo asanze ufite ikibazo cyo kutitwara neza koko kandi bishingiye ku burwayi cyangwa ku bibabzo by’imitekerereze, akwigisha uko ugomba kubyifatamo.

Hagati aho ushobora gukora umwitozo ubifashijwemo n’umugore wawe, aho agenda agukorakora (caresser) wakumva ugiye gusohora ukamubwira akarekera aho. Wamara gutuza akongera kugeza igihe ubimenyereye. Uretse izo nama ngo hari imuti yateganirijwe abarangiza vuba. Iyo miti ikaba ariiyitwa « Sertraline » na « Dapoxene ». Iyi miti hagati y’isaha imwe n’atatu mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina. Gusa iyi miti ngo ntabwo iratangira kugurishwa. Hari n’uwitwa PSD502 ukozwe muri Lidocaine na Prilocaine. N’udukingirizo twitwa “Delay condoms” na two iyo udukoresheje dutuma utarangiza vuba.

Ngo uyu muti PSD502 ufatwa iminota itanu mbere y’uko unatangira no kuganira n’umugore. Ariko ku rundi ruhande, ngo uyu muti wagize ingaruka ku bagore bamwe na bamwe bafite abagabo bawukoresha, aho bumva uburyaryate buhabije mu gitsina igihe bakora imibonano mpuzabitsina. Gusa aha Dr Jean phillipe asoza avuga ko biterwa n’abagabo bifuza kumara igihe kirekire batararangiza, maze bagafata umuti mwinshi, barenza igipimo bikaba ingaruka ku bagore babo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment