Video Abakobwa Beza

Ku myaka 73 ntazibagirwa ibyiza akesha facebook mu rukundo rwe!

Mu gihugu cya Philippines, umukecuru w’imyaka 73, wtwa Aurelia Matias ubu arasabagizwa n’ibyishimo kubera kongera kubona umukunzi we yari yarabuze abikesha facebook.

Nk’uko inkuru dukesha urubuga rwa genstide.com ibivuga, Umugabo we Luis Matias w’imyaka 78 y’amavuko wari utameze neza mu mutwe, yarahafashe aragenda umuryango we uramubura burundu. Nyuma yo kwiyambaza polisi yo muri icyo gihugu akabona ko ntacyo bitanze yakomeje kwiheba nibwo yigiriye inama yo kwambara ifoto y’umukunzi we mu mugongo akajya yirirwa ayitemberana hirya no hino.

Mur uko kwiheba, umwe mu bafotozi baho yanyuraga yamubonye yambaye ifoto irangisha umukunzi we, nibwo amufotoye ayambaye mu mugongo bityo ajya kuri facebook iyo foto ayiha ku nshuti ze nazo zigenda ziyiha inshuti zazo kugeza ubwo ifoto yahise igera ku bantu 60000 icyarimwe ku buryo bwihuse cyane. Umwe mu bakoresha facebook wari warabonye iyo foto, yahuye n’uwo mukambwe aramumenya niko gutangaza ko yamubonye ubwo ibyishimo birongera bitaha uwo muryango.

Nk’uko umukobwa wa nyiri kugirirwa neza na facebook abivuga, ngo nyina yari yabuze umugabo w’inzozi ze umukunzi ahoza ku mutima. Ati” Buriya papa niwe wabaye umukunzi wa mbere wa mama ngiyo impamvu mama yari yabuze icyizere cye”

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment