Kubabara mu gihe cy’imihango ni ububabare bwo munda umukobwa cyangwa umugore agira igihe agiye kujya cyangwa ari mu mihango. Ababugira ni hafi 40%, muri bo70% ni abakobwa bakiri bato (Adolescentes).
Kenshi kubabara mu mihango bikunda kugendana n’imihango itinda guhagarara. Ubusanzwe imihango imara iminsi 3-5 iyo irengeje iyo minsi iba itinze.
Usibye kubabara mu nda hafi y’umukondo ndetse bikanatera no kumva umugongo wacitse, hari ubwo bigendana n’ibindi bimenyetso birimo kugira isesemi, kuruka, kubabara umutwe, guhitwa n’ibindi.
Igitera Kubabara mu gihe cy’imihango
kubabara mu gihe cy’imihango bishobora guterwa n’imisemburo itameze neza mu mubiri cyangwa se ikibazo cy’imiterere yo mu nda cyangwa se indwara nk’ibibyimba byo mu nda.
Kubabara mu gihe cy’imihango bikunda kugaragara kandi ku bakobwa bakorewe ihohoterwa bakiri bato (viol s8xuel).
Imiti yagufasha
Umwe muri iyi miti igabanya ububabare (pain killer) yagufasha:
Ibuprofen
Diclofenac, icyo wakora
Kujya kwa muganga iyo bikomeje kugira ngo barebe niba nta ndwara yaba ibiri inyuma.
Hari ubushakashatsi bwerekanye ko kurya ibiryo byiganjemo imboga nyinshi n’amafi bishobora kugabanya ububabare mu gihe cy’imihango.
Urukundo
Video Abakobwa Beza
Kubabara mu gihe cy’imihango
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment