Video Abakobwa Beza

Kuboneza Urubyaro-Kwihitiramo uburyo bwo kuboneza urubyaro ni byo bizatuma iyo ntego igerwaho

Intego ya Guverinoma y’u Rwanda ni uko abana baba ari 3 ku mugore umwe mu mwaka wa 2012 n’abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bakagera ku kigero cya 70%.

Muri raporo ya Guverinoma y’imyaka 7 ya Manda ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame yerekana uko kwitabira kuboneza urubyaro mu Rwanda byari bigeze kuri 13% mu mwaka wa 1992, bigenda bimanuka byongera kuzamuka kugera kwikuba mu myaka 16 yakurikiyeho n’intego izaba igezweho mu mwaka wa 2012.

Dr Fidèle Ngabo, Umuyobozi ushinzwe Kwita bu buzima bw’Umubyeyi n’Umwana muri Minisiteri y’Ubuzima, atangaza uburyo bukoreshwa kugira ngo intego yo kugera kuri 70 % mu kuboneza urubyaro kugeza mu mwaka wa 2012 izagereweho. Mu kiganiro kigufi uyu muyobozi yagiranye n’ n’umunyamakuru w’Izuba Rirashe kuri telefoni, Dr Ngabo yemeza ko hari uburyo bushya bwafashwe ngo intego igerweho.

Ubu buryo ni ukwegereza serivisi abaturage no kurekera uboneza urubyaro guhitamo uburyo bumunogeye, nyuma yo gusobanurirwa neza ibyiza n’ingaruka za buri buryo. Ubu buryo burimo kwifata, gukoresha agakingirizo, agapira, akanigi n’uburyo buhoraho (gufunga imiyoborantanga haba ku mugore cyangwa ku mugabo). Mu buryo burindwi bukoreshwa, ubukoreshwa kenshi ni inshinge n’agapira.

Muri iyi raporo yerekanye uko ibintu byari bihagaze hagati y’umwaka wa 2003 na 2009, igaragaza ko kuboneza urubyaro mu Rwanda mu mwaka wa 2000, imibare yamanutse kuri 4%, yiyongera gato mu myaka itanu ikurikiyeho, bagera ku 10% muri 2005. Mu gihe mu mwaka wa 2008 kuboneza urubyaro byari bihagaze kuri 27 %, mu ntego Leta y’u Rwanda ifite ni uko abakoresha kuboneza urubyaro baba bagera kuri 70%.

Kuboneza urubyaro bijyana n’umubare w’abana ku mugore umwe. Imibare ituruka mu bushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’Abanyarwanda (IDHS) ya 2007, yerekana ko mu mwaka wa 2005, abana bari 6,1 ku mugore. Mu mwaka wa 2008, bari 5,5 mu gihe ikigamijwe ari uko bazaba ari 3 mu mwaka utaha wa 2012. Kugeza ubu (2011), abana ku mugore umwe bakaba bageze kuri 4,6.

Inkuru y’Izuba Rirashe!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment