Video Abakobwa Beza

Kudakoresha agakingirizo biterwa n’iki muri iki gihe?

Byavuzwe kenshi kandi byigishwa henshi ko nyuma yo kwifata, agakingirizo ari bwo buryo buboneye bwo kwirinda SIDA, izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda gutera cyangwa gusama inda utabiteguye. Nyamara byagaragaye ko abantu bacyandura izo ndwara cyangwa bagasama batabiteganyije.

Ibi byerekana ko nubwo udukirizo dukwirakwizwa henshi mu gihugu,umuco wo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ugihari ndetse bikagaragara no mu bo twita ‘Intiti’, bikagaragarira ku mubare munini w’abakobwa bo muri za Kaminuza batwara inda, bivuze ko baba bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye. Umuntu rero yakwibaza impamvu abantu benshi, cyane cyane urubyiruko, bakomeje kutarinda ubuzima bwabo nyamara bagatinya byimazeyo ingaruka zo kutikingira nkpo gutwara inda batateguye cyangwa kwandura VIH/SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Twifashishije bimwe mu bitekerezo bitangwa n’abantu batandukanye mu biganiro by’imyororokere, nko kuri Radio salus, Flash fm ndetse n’ibitekerezo byo ku rubuga rwa facebook, dore zimwe mu mpamvu zitangwa:

1. Isoni zo kugura udukingirizo: Umuco wa Kinyarwanda utuma umuntu akora ibye ntawe ubimenye, akabikora mu ibanga kabone n’iyo byaba atari bibi.

Uwo muco rero uba imbogamizi ikomeye ku rubyiruko iyo bibaye ngombwa kugura udukingirizo mu iduka cyangwa muri butike igihe umuntu ateganya gukora imibonano mpuzabitsina, akibaza icyo bari bumutekerezeho dore ko tutanamenyereye ko abatarashakanye bakora imibonano mpuzabitsina; bityo rero isoni zikaba zabakururira amkuba yo kwandura cyangwa gutwara inda batateganije.

2. Huti huti mu buriri: Hari igihe umwe mu ‘bashyikirana’ aba adashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Icyo gihe rero bisaba ko ubishaka abanza kwinginga bikomeye mugenzi we.

Byagaragaye ko iyo byagenze gutyo, akenshi habaho imibonano idakingiye kuko uwinginga aba atinya ko mugenzi we yakwisubiraho mu gihe cyo gushaka udukingirizo ngo yirinde; “Nuko agahutiraho, akajya ku rugamba nta ngabo, yaraswa umwambi ukamuhinguranya indwara zikamufata ubwo.” Ni ko bamwe mu bantu batanga ibitekerezo bavuga.

3. Ubusugi: Abahungu bamwe na bamwe bakoresha agakingirizo kugira ngo birinde indwara zandurira mu myanya ndangagitsina, kuko gutera inda batabifata nk’ikibazo cyabo gikomeye dore ko bataba ari bo bazatwita.
Iyo abahungu batekereza gutyo bazi cyangwa basanze umukobwa bari kumwe ari Isugi, bahitamo kudakoresha agakingirizo kuko baba bibwira ko nta cyo kwirinda gihari, ko indwara umukobwa ntaho yazikura kuko buba ari ubwa mbere akoze imibonano mpuzabitsina. Akenshi umukobwa, mu kamenyero gake ntiyibuka gusaba ko hakoreshwa agakingirizo.

4. Umunezero: Bamwe mu badakunda gukoresha agakingirizo, bavuga ko iyo gakoreshejwe, abakorana imibonano mpuzabitsina batagera ku munezero nuko bagahitamo kutagakoresha.

Muri rusange, buri wese mu badakoresha agakingirizo afite impamvu ye ishobora kuba itandukanye n’iy’undi; ariko abantu bakwiriye kwibuka ko nta mpamvu n’imwe yatuma basenya imibiri yabo kuko ari cyo kintu gihenze kurusha ibindi byose abantu batunze ku isi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment