Video Abakobwa Beza

Kugira ubushyuhe bw’imibonano mpuzabitsina (des érections) ku mugabo ni agahoraho, bikaba ari ikinyuranyo ku bagore

Umubare munini w’abagabo bumva bashaka gukora imibonano mpuzabitsina kabone n’iyo baba bafite ubwoba, bananiwe cyangwa bahangayitse kuko igitsina cyabo kibibagiza kikababeshya ko batuje, ko nta n’ikibazo gihari.

Ibi ngo si ko bigenda ku bagore kuko bo baba bategereje kuruhuka no gushimishwa berekwa ibyiza badasanzwe bazi n’abagabo babo cyangwa inshuti zabo.


Ururbuga www.topsante.com rudutangariza ko ari byiza kumenya iri tandukaniro kuko hari ababifata kimwe bikaba byatuma batamenya kwitwara neza mu mibonano mpuzabitsina.

Kugira ubwo bushyuhe birasanzwe nk’uko rimwe na rimwe biza bitunguranye ndetse bitanagira aho bihuriye no gutekereza ku bitsina.

Aha abagore benshi bemera ko ari ubushobozi bw’abagabo bityo bikaba byabatera kwiyumva nk’ibikoresho by’abagabo babo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina igihe cyose batabyisabiye.

Abagore rero ngo gushimishwa n’uko abagabo babo bameze neza ntibabyiyumvisha, ni na yo mpamvu bakunze kugabanya umuvuduko w’umushyuhe udashira w’abagabo babo.

Kuruhuka umaze kunywa icyayi cya mugitondo ngo na byo biri mu bituma ubushake bwiyongera kuko haba hari ingufu (energies caloriques) ziyongera ndetse bikagabanya n’umunaniro.

Ikindi kintu gishobora gutuma bwa bushake bwiyongera ni ukuryama ahantu hatuje kandi hahumura, ni naho abatereta benshi bakunze guhitamo.

Gusomana na byo bituma ibyiyumvo bifunguka bikaba byakurizaho kugera ku gikorwa cya nyuma, cyane cyane iyo bikozwe byumvikanyweho.

Uretse gusomana no gukorakorana cyangwa se amagambo aryoshye kandi atuje na byo biri mu bizamura ubushake bikanatinza imibonano mpuzabitsina.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment