Video Abakobwa Beza

Kuki Abagore Batwite Babyimba Amaguru

Abagore benshi, iyo batwite bakunze kubyimba amaguru n’ibirenge rimwe na rimwe bagukuka umutima kuko ari bwo bwa mbere baba batwaye inda ugasanga bamwe birukiye mu bapfumu bakabarya ibyabo ku busa, nyamara ngo biba ari bimwe mu birango by’uko umugore yasamye no kugaragaza impinduka zijyanye na byo.

Nk’uko tubikesha urubuga www.babypartner.com kubyimba ibirenge, utugombambari, amaguru, rimwe na rimwe amaboko n’intoki ni bimwe mu bigomba kuba ibirango by’umugore utwite, bigaterwa n’uko amatembabuzi aba yabaye menshi mu mubiri kubera imikorere yawo iba yahindutse iyo umugore atwite.

Uko nyababyeyi igenda yaguka kubera imikurire y’umwana, imitsi yo mu maguru igarura amaraso mu mutima iratsikamirwa ntibe ikibasha kuyagarura neza, ubwo amatembabuzi akaba menshi mu birenge no mu maguru bigahita bibyimba. Abagore benshi bakaba bakunze kugira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso batwite, na byo bituma amatembabuzi yiyongera mu mubiri.

Igihe umugore atwite yari asanganywe ikibazo cy’umuvuduko udasanzwe w’amaraso aba agomba gukurikiranirwa hafi na muganga. Ikindi ni uko umugore utwite ashobora kugira ikibazo cy’uko imisemburo ya progesterone iba myinshi mu mubiri igatuma impyiko zifata imyunyu ngugu myinshi ya sodium igomba amazi menshi kugira ngo umubiri ubashe kuyisohora, ibyo na byo bigatuma umugore abyimba amaguru n’ibirenge.

Umugore akaba ashobora kubyirinda agerageza kurya ifunguro ririmo umunyu ugereranije, yambara inkweto ziciye bugufi, aruhuka bihagije, kugira ngo amaraso abashe gutembera neza agaruka mu mutima.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment