Kubyara igihe cy’ukuri kitaragera babivuga iyo byabaye mbere y’ibyumweru 37 kuva aho umugore cyangwa umukobwa aherukira mu mihango, ibi biba ku bagore byibura hagati ya 5-10% by’abagore batwite ndetse binatera impfu z’abana bakivuka zingana na 75%.
Ni bande bafite ibyago byo kubyara igihe kitaragera?
-Kuba warigeze kubyara igihe kitaragera
-Imyaka umubyeyi afite igihe cyo gutwita (kuba afite imyaka mike cyangwa afite imyaka irenze 35)
-Ubusembwa bwa nyababyeyi (known uterine abnormalities)
-Uburwayi bw’umubyeyi cyane cyane indwara z’imyanya myibarukiro cyangwa urwungano rw’inkari
-Imbyaro nyinshi (multiple pregnancies)
Kuva amaraso mbere yo kubyara (antepartum haemorrhage)
Ingorane zivuka nyuma yo kubyara umwana igihe kitageze
-Umwana avuka afite ibiro bike cyane
-Avuka kandi ananiwe cyane bisabwa kwitabwaho n’ibigo byihariye (neonatology)
-Ashobora kugira imikurire itari myiza
-Ingingo ze zishobora kuba zitarakura neza nk’ibihaha
-Umubeyi we ashobora kuva cyane byamukuriramo ubundi burwayi cyangwa akaba yanakurizamo gupfa.
Ingamba zafatwa mu gukumira impamvu zibitera
-Kwigisha ababyeyi ku mpamvu zose, izirindwa zikirindwa izitirindwa zigakurikiranwa
-Kwisuzumisha buri gihe uko utitwe
-Kubyarira kwa muganga
-Kujya kwa muganga buri gihe uko ubonye impinduka mu mubiri we
Tubikesha: Obs &Gyn-illustrated book- Obstetrics in family medicine
Video Abakobwa Beza
Kuki Hari Igihe Umubyeyi Abyara Igihe Kitaragera
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment