Shakisha

Video Abakobwa Beza

Kuki Inda Zikuramo

Bavuga ko inda yavuyemo (avortement) iyo umwana avuyemo mbere yuko inda imara ibyumweru 20 (amezi atanu). Kuvamo kw`inda bishobora kwizana (icyo gihe haba hari uburwayi bwabiteye) cyangwa se bigizwemo uruhare. (interuption volontaire de la grossesse) Ubibwirwa no kubona amaraso aherekejwe rimwe na rimwe n`ububabare budahagarara.

Imibare igaragaza ko gukuramo inda byiganje cyane aho nibura 10-12% by’inda zitwitwa ku mwaka zivanamo. Twaganiriye n’umuganga wo mu bitaro bya CHUK-Kigali watugejejeho ko nibura ababyeyi bagera kuri batanu bakirwa buri cyumweru kubera inda zivamo.

Kuvamo kw’inda byizanye:

Impamvu :

Mu mezi 3 yambere y’inda:



Akenshi impamvu nkuru y`uko kuvamo kw`izo nda n`igihe umwana aba afite ubumuga mw’iremwa rye (anomalies chromosomiques de l’embryon).

Indi mpamvu ishobora kuba ubumuga bw’umura (malformations uterines)

Hashobora kubaho izindi mpamvu ziturutse ku misemburo (hormones) y’umubyeyi


Inda zivamo mu gihembwe cya 2 cy’inda, kenshi nabyo biterwa n’impamvu zikurikira :


Ubumuga mu iremwa ry’umwana (Malformations chromosomiques de l’embryon) cyangwa ubumuga bw’umura (malformations uterines)

Indwara (infections)

Impanuka (Traumatismes)


Uko byakwirindwa:

Izi mpamvu zose twavuze haruguru ntizishobora kwirindwa cyereka gukuramo inda bitewe na infections, impanuka (traumatismes) aho umubyeyi asabwa kwirinda ndetse akajya kwa muganga igihe cyose yituye hasi cyangwa ahuye n’indi ndwara nka malaria cyangwa n’izindi.

Kuvamo kw’inda bigizwemo uruhare:

Amategeko y’u Rwanda ntago yemerera abantu gukuramo inda ku bushake. Mu gihe hari ikibazo kibiteye bigomba gukorerwa kwa muganga kandi bigakorwa n’umuganga.

Gukuramo inda rero k'ubushake birabujijwe kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko. (soma itegeko aha hakurikira http://www.hsph.harvard.edu/population/abortion/Rwanda.abo.html

Hari abarenga ku mategeko, ugasanga iki gikorwa kibera mu bwihisho ari nabyo bikurura ingorane nyinshi.

Ingaruka zo gukuramo inda:

Ubundi uko gukuramo inda rwihishwa bigira ingaruka nyinshi bitewe n`uko umubyeyi aba atagiriwe isuku cyangwa ngo akurikiranwe bihagije nk`uko byakagenze igihe bikorewe kwa muganga. Zimwe mu ngaruka ziboneka cyane ni :


Kuva amaraso (hémorragie) : Biterwa nuko umura ushobora gukomeretswa n’ibikoresho bishobora kuba byakoreshejwe mu kuvanamo inda cyangwa se mu gihe cya curettage

Infection : Kubera isuku nke

Ubugumba (Sterilite) : Ibibazo by ‘ubugumba bishobora guterwa nuko umura waba wakomerekejwe cyangwa se na infection ishobora gukomera ikangiza imyanya y’imbere y’umubyeyi.




Leta y’u Rwanda yibanda ku gukangurira abaturage bayo kwirinda gutwita inda zidateganyijwe itanga ubumenyi mu byerekeranye no kuboneza imbyaro. Bumwe mu buryo bwemewe bwo kwirinda gutwita bitunguranye harimo: Kwifata, gukoresha agakingirizo cyangwa gukoresha uburyo bwo kugabanya imbyaro butangwa kwa muganga.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment