Shakisha

Video Abakobwa Beza

Kuki Umugore Wacuze Adakunda Kugira Ibitotsi

Umugore ugeze mu gihe cyo kutabyara ngo akunze guhura n’ibibazo bitandukanye harimo no kubura ibitotsi cyangwa se kubura umutekano muri we. Gusa burya umuntu ikimubaho cyose iyo acyitwayemo neza usanga bigize umumaro ku buryo aba atacyumva ingaruka z’ibyamubayeho.

Abantu barenga za miliyoni ku isi bakunda guhura n’ikibazo cyo kubura ibitotsi, ariko ni byiza kumenya impamvu zaba zifasha kugira icyo kibazo.

Akenshi usanga umubyeyi ugeze muri kiriya gihe akunze kugira ibyuya nijoro maze bigatuma aruhuka nabi. Ibi ngo biba byatewe akenshi n’uko imisemburo y’umugore iba yakoze ku bwonko kandi hari n’imisemburo iba irimo kugabanyuka.

Ariko ngo burya hari n’abakobwa babura ibitotsi mu gihe cyabo cy’imihango kubera cya kibazo cy’imisemburo iba yagize impinduka.
Gusa iyo umugore amaze kumenyera iki gihe cyo gucura arongera agasubirana nka mbere, ubwonko bwe buba bwarongeye kumenyera kuko ataba agikanguka uko abonye nijoro.

Niba ibi bikubaho ugeze iki gihe ni ukwihangana mu gihe wagize ibyuya bikabije ugahindura amashuka kugira ngo wongere ugerageze ibitotsi kuko bigera aho bikarangira.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment