Shakisha

Video Abakobwa Beza

Kuki Umugore Yibwira ko Atwite Kandi Adatwite

Bijya bibaho ko umugore ashobora kwishyiramo ko atwite ari byo mu rurimi rw’amahanga (grossesse imaginaire) ariko mu by’ukuri atari byo. Akaba yanagaragaza ibimenyetso nk’iby’umugore utwite, mu gihe atipimishishije ngo amenye ukuri, agategereza ko abyara agaheba ari byo bamwe batangira kuvuga ko inda yahirimye, ko yarozwe, inda barayizinze n’ibindi.

Ikibitera

Umwe mu baganga b'inzobere avuga ko abagore bakunze guhura n’icyo kibazo cyo kwiyumvisha ko batwite kandi atari byo ari babandi baba barahuye n’ibibazo byo kutabona umwana kandi babyifuza.

Umugore nk’uwo utabyara kandi yumva abikeneye cyane, atangira kwishyiramo ko atwite nk’iyo aramutse abuze imihango mu kwezi, agatangira kumva ko ubwo atayibonye nta kabuza yasamye. Ibyo iyo ubwonko bumaze kubyakira atangira kugira imyitwarire n’ ibimenyetso nk’iby’umugore utwite, kugira iseseme no kuruka, ndetse n’inda na yo ikaba nini nk’iy’umugore utwite koko.

Hari n’ibindi bishobora gutuma umugore yibeshya ko atwite, ibyo ni nko kurwara ibibyimba byo mu mura kuko na byo bituma inda iba nini nk’iy’utwite, cyangwa se uko kubyimba kukaba kwaturuka ku misemburo ya kigore idasanzwe (trouble hormonal).

Bishobora guterwa n’ingombyi umwana akuriramo mu nda yirema nabi bigatuma mu mura hazamo ikintu kibumbabumbye gifite ishusho nk’iy’amagi y’ibikeri ( grosse môlaire cyangwa môle hydatiforme)

Aha naho umugore agira ibimenyetso by’utwite, ntabone imihango, agaciragura, akagira iseseme, akabyimba ibirenge, agacika intege n’ibindi. Gusa umura ( utéris) w’umugore wagize ibyo bibazo uba munini cyane kurusha uw’umugore utwite by’ukuri.

Inama zigirwa abagore bafite ibibazo nk’ibyo

Igihe umugore abuze imihango mu kwezi agomba kugana muganga akabimufashamo, ntatangire kwiyumvisha ko yasamye nta gihamya abifitiye, kuko imihango ishobora kubura bitewe n’impamvu zitandukanye.

Muri izo mpamvu harimo nk’ibyo bibazo by’uburwayi bwo mu mura, ubuzima ubayemo niba ufite ibiguhangayikishije, wagize uburwayi bukomeye, indyo mbi n’ibindi.

Kwegera muganga ni ngombwa kandi kuko igihe wahuye na cya kibazo cy’imisemburo idasanzwe itera ikibumbe kimeze nk’amagi y’ibikeri mu mura, agusuzuma akakibona hakiri kare biba byiza kuko iyo ugitindanye gishobora gutera indwara ya kanseri. N’iyo asanze ari ibibyimba byo mu mura na byo bivurwa vuba bigakira.

Umugore wahuye n’ibyo bibazo, igihe ibipimo byo kwamuganga bigaragaza ko adatwite, araganirizwa, akagirwa inama, kuko umuntu nk’uwo iyo asanze atarasamye kandi abyifuza cyane biba bigoranye kugira ngo abyakire.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment