Video Abakobwa Beza

Kumenya igihe cy’irekurwa ry’intangangore byafasha kumenya igihe cy’uburumbuke ndetse no kuboneza urubyaro

Kumenya ibimenyetso umubiri w’umugore ugira iyo intangangore irekuwe n’agasabo kayo (ovaire) ibyo bita ovulation, bifasha cyane umugore mu kuba yamenya igihe cy’uburumbuke bwe ndetse akaba yabyifashisha mu kuboneza urubyaro.

Nk’uko tubisanga mu gitabo Saladin Anatomy and Physiology cyanditswe na Kenneth Saladin kuri paji yacyo ya 1066, mu icapisho rya 3, ngo umugabo n’umugore baba bifuza kubona urubyaro cyangwa kwirinda gusama, ni iby’agaciro cyane kumenya igihe intangangore irekurirwa ndetse n’ibimenyetso bigaragaza irekurwa ry’iyo ntangangore, ngo nubwo ibi bimenyetso aba ari bito cyane ariko ngo biragaragara.

Icya mbere muri byo harimo kwiyongera k’uburerebure bw’ururenda rwo mu gitsina cy’umugore, rukaba ruto mu bunini. Aha, umugore akora mu gitsina cye agapima ururenda akoresheje intoki ebyiri. Icya kabiri harimo kuzamuka k’ubushyuhe bw’umubiri igihe utarimo gukora ikintu na kimwe ni ukuvuga waruhutse. Aha ngaha, ubushyuhe bwiyongera kuva kuri degre 0.2 kugeza 0.3 ku kigero cy’ubushyuhe bw’umubiri busanzwe.

Ngo ni byiza gufata uru rugero rw’ubushyuhe hakoreshejwe terimometero kandi bigakorwa mu gitondo utarava ku buriri. Nk’uko bakomeza bavuga, ngo iri hindagurika ry’ubushyuhe uribona iyo wagiye ufata ubushyuhe butandukanye mbere y’uko intanga ngore irekurwa mu gihe cy’ukwezi kwawe. Ushobora no kwikorera ibizamini mu rugo bireba imihandagurikire y’umusemburo wa LH (Luteinizing Hormone), ngo uyu musemburo uzamuka habura umunsi umwe ngo intangangore irekurwe (ovulation). Ngo ndetse hari ububabare umugore agira mu gihe intangangore irekuwe n’agasabo kayo, ibyo bita mittelschmerz sign. Cyakora kugira ngo usame, bisaba umunsi wose cyangwa amasaha 24 umaze kubona ibi bimenyetso byose.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment