Shakisha

Video Abakobwa Beza

Kumera Ubwanwa ku Bagore

Hakurikijwe imiterere karemano y’umugore, kumera ubwanwa nk’abagabo ni ibintu bidasanzwe. Aha benshi bakaba bibaza niba ari indwara ishobora kuvurwa igakira nk’izindi zose. Nibyo GASPARD NTAHONKIRIYE ,umuganga mu bitaro byitiriwe umwami FAYCAL agusobanurira mu kiganiro yagiranye na BBC ari na yo dukesha iyi nkuru.

Muganga GASPARD atangira avuga ko kumera ubwanwa ku bagore bishobora kuba ari indwara isanzwe , izwi neza kandi inshobora kubonerwa umuti. Ariko kandi ngo hari n’igihe bishobora kwizana nta kintu kizwi neza cyabiteye.

Icyo gihe iyo ari indwara iba ishobora kuvurwa igakira. Ubundi ngo kumera ubwanwa ku bagabo bikorwa n’umusemburo witwa ‘Endrogene” ariko ngo n’abagore bagira utwo dusabo. Aha twavuga nka “ovaire” ari two dusabo dukora imisemburo isanzwe y’abagore ndetse n’akandi kaba hejuru y’impyiko bita “surrenale”. Haba igihe rero utwo dusabo twibeshye tugakora imisemburo myinshi ugasanga aho kugira ngo umugore amere ubwoya aho biteganyijwe ugasanga ameze ubwanwa nk’abagabo.

Ku rundi ruhande ariko hakaba n’igihe ubwanwa ku bagore buje hatazwi neza impamvu igaragara. Muganga GASPARD atanga urugero nk’aho bigaragara ko abagore baturiye inyanja ya MEDITERRANNE itandukanya U Burayi na Afurika baba bafite ubwoya bwinshi hakaba hibazwa niba byaba biterwa n’imihindagurikire y’ikirere ya hariya hantu cyangwa se niba ari imiryango ya hariya hantu iteye ityo. Ngo kugeza ubu nta mpamvu irashyirwa ahagararagara ku miterere y’abo bagore.

Abajijwe impamvu ibyo biba ku bagore bamwe abandi ntibibagaragare ho, Muganga GASPARD asobanura ko haba igihe udusabo dukora imisemburo ku bagore bamwe na bamwe twibeshya aho gukora imisemburo ikora ubwoya bujyanye n’igitsina gore dukora imisemburo irenze urugero maze bigatanga ubwanwa bwinshi nk’ubw’abagabo.

Ngo umugore ufite ubwanwa, ashobora kugira ibirango bimwe na bimwe ahuriraho n’abagabo. Aha twavuga nko kugira ijwi riri hasi cyane, kubyibuha igituza n’intugu kandi amatako ari mato, cyangwaa se akanamera n’impwempwe nk’abandi bagabo. Kandi ku birebana n’imyitwarire y’abo bagore, usanga biyenza kubera kubona badateye nk’abandi n’indi myitwarire y’abagabo.

Muganga GASPARD, asoza ahumuriza abafite icyo kibazo kuko ngo gishobora gukemuka. Aha ngo hashobora kwifashishwa uburyo bw’amashanyarazi, cyangwa hagakoreshwa ubundi buvuzi ku buryo umugore akira neza akanagarura ijwi n’isura nk’iby’abandi bagore bose basanzwe.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment