Video Abakobwa Beza

Kunywa itabi bishobora gutuma amabere agwa

Nk’uko bitangazwa na Dr Anthony Youn, ngo kunywa itabi bishobora gutuma amabere agwa. Gusa ibi bikunze kuba ku bagore bakunda kwibagisha amabere bashaka ko atagwa. Uyu muganga w’inzobere mu kubaga amabere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahitwa Detroit murin Leta ya Michigan, yemeza ko uburozi buturuka mu itabi bwitwa nicotine iyo bwivanze n’umwuka usohoka iyo umuntu ahumeka (CO2), bigira ingaruka mbi mu gukira k’umuntu wakorewe ibagwa agamije kurushaho kuba mwiza.


Avugana na televisiyo yo muri Amerika CNN, Dr Anthony yatangaje ko akenshi ubu burozi buturuka ku itabi buzitira amaraso yabashje kugera mu ngingo zose z’umubiri, bityo ugasanga hari igice cy’umubiri kitakigeramo amaraso. Uyu muganga akomeza agira ati «Iyo mbonye umugore unywa itabi aje kwivuriza aho nkorera ngira ubwoba nibaza ku bizamubaho nakomeza kurinywa. Nubwo ngerageza kubagira inama, hari igihe batazikurikiza, aho ndetse hari abo niboneye bahuye n’iki kibazo.»

Yongeyeho ko ngo hari umurwayi umwe wamuganye yahuye n’icyo kibazo, aho amaraso yo mu mabere yari yaripfunditse bikaba byarabaye ngombwa ko hitabazwa imisundwe ngo inyunyuze ayo maraso yipfunditse kugira ngo abashe kongera gutembera neza mu mubiri hose. Ibi kandi bikaba byaragarutsweho n’abandi bashakashatsi aho bagaragaje ko ibikomere by’umunywi w’itabi bidakira vuba nk’ibyutarinywa.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment