Video Abakobwa Beza

Kunywa Itabi Bituma Umugore Aca Imbyaro Vuba

Ubushakashatsi bwatangajwe muri “journal Menopause“ bwagaragaje ko umugore cyangwa umukobwa unywa itabi agera mu gihe cyo guca imbyaro akiri muto.

Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe ku bagore bagera ku 6000 mu bihugu bitandukanye ari byo: USA, Poland, Turkey na Iran bwagaragaje ko uretse no guca imbyaro hakiri kare kandi, umugore cyangwa umukobwa unywa itabi aba ashobora no guhura n’izindi ngorane z’ubuzima zirimo ko ngo binangiza amagufwa yabo ndetse bikaba byanabatera indwara z’umutima.

Ngio ubusanzwe abagore batanywa itabi baba bashobora kugera mu bihe byo guca imbyaro bafite imyaka ya za 45 na 50 muri rusange. Mu gihe abanywa itabi iyi myaka igabanuka ikagera kuri 40 na 45. Mu gihe cyo guca imbyaro, umugore ntasubira kugira intanga ngore muri we, bityo ntashobora kongera kubyara ukundi.

Gusa nanone ngo umugore uciye imbyaro hakiri kare hamwe n’uciye imbyaro atinze, bose baba bafite ibyago runaka byo kugira ingorane mu buzima. Aha aba bashakashatsi bakaba bavuga ko umugore uciye imbyaro atinze, aba afite ibyago byo kurwara kanseri y’ibere hamwe n’ibindi bibazo bitandukanye. Mu gihe umugore aciye imbyaro kare ngo aba ashobora guhura n’ingorane nko kurwara indwara z’umutima, Diyabete n’izindi.

Ikindi abantu bagomba kumenya ngo ni uko kunywa itabi ku bagore bishobora guhindura uko umubiri w’umugore uteye ndetse ngo bikaba bishobora no kuba byakwangiza intanga ngore ziri mu mubri w’umugore unywa itabi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment