Video Abakobwa Beza

Kuringaniza Urubyaro-Bibiliya igaragaramo imirongo ishimangira kuboneza urubyaro

Adamu, Gahini, Seti bavugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’ intangiriro baboneje urubyaro bashyira intera hagati y’ababakomotseho nk‘uko byavuzwe na Sendegeya Josiyasi, Umushumba w’Itorero Angilikani muri Diyosezi ya Kibungo.

Ageza ku bayoboke b’Itorero Angilikani bitabiriye amahugurwa yateguwe n’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko riharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere (RPRPD), umushumba wa Diyosezi ya Kibungo yabwiye abakirisitu be ko Itorero Angilikani ryemera uburyo bwose buriho bwo kuboneza urubyaro. Yavuze ko n’agakingirizo katavugwaho rumwe na benshi, itorero ryabo rikemera iyo gakoreshejwe n’abashakanye ku mpamvu zitandukanye.

Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo yagize ati “Bibiliya yerekana ko kuringaniza urubyaro ari ikintu cya ngombwa kandi itorero rirabyemera. Kororoka ntibivuga kubyara abana benshi b’indahekana kandi kuringaniza urubyaro si icyaha nk‘uko benshi babitekereza. Icyaha ni ukubyara abo udashoboye kurera, ni ubunebwe nyirabayazana w’ubukene mu muryango.”

Adamu n’abamukomotseho barimo Gahini na Seti baboneje urubyaro bakoresheje uburyo bwo gushyira intera hagati y’abana babo. Ntibakoresheje uburyo bugezweho mu iterambera mu kuboneza urubyaro ariko barabishoboye. Babaye urugero rwiza, biranashoboka kandi ko n’uburyo bwa kijyambere iyo buza kubaho muri icyo gihe bari kubukoresha.

Bibiliya uko ibigaragaza mu gitabo cy’Intangiriro mu mirongo yacyo ( Intangiriro 1-28; 5.3-4; 4.14), Adamu yabyaye Seti nyuma yo kubyara Gahini ho imyaka 130. Nyuma y’imyaka 800 abyaye Seti ni bwo yongeye kubyara abandi bana (abahungu n’abakobwa). Seti na we mwene Adamu yategereje imyaka 105 ngo abone yakwibaruka Enoshi. Nyuma y’imyaka 807 Seti abyaye Enoshi ni bwo na we yongeye kubyara abandi bana.

Ashingiye kuri izo ngero, Sendegeya Josiyasi yavuze ko ibiboneka muri Bibiliya byakabaye isomo ku bakirisitu bose bityo bakaba umucyo ku bandi baturanyi babo bitabira kuboneza urubyaro abandi na bo bakabareberaho.

Musenyeri w’Itorero Angilikani muri Diyosezi ya Kibungo yashimangiye inyigisho ze agira ati “Bisobanuke neza: kororoka ntibivuga kubyara indahekana. Kororoka ni ukuramba, kugira ubuzima bwiza, guteganyiriza abagukomokaho, ni ugukora ugatsinda ubukene.”

Nk´uko byakomeje kugarukwaho, kuboneza urubyaro bishoboka umukirisitu akoresha neza ubwenge kuko ari ho atandukaniye n’inyamaswa. Akwiye guhitamo icyiza kandi agatsinda ikibi.

Kuboneza urubyaro rero birakwiye mu bakirisitu. Si icyaha (Imigani 6.6), Bibiliya irabyemera kandi abatuye isi bagomba kubyitabira ku neza yabo. Icyaha ni ukutabasha kurangiza inshingano za kibyeyi zo kurera abo wabyaye.

Depite Mporanyi Theobald, avuga ko amadini aramutse yumvise neza gahunda yo kuboneza urubyaro, abayoboke bayo babyumva vuba. Yavuze ko mu rusengero ari ho honyine umugabo n’umugore n’abana bashobora guhurira bose. Asanga rero kuba itorero rifite ububasha bwo guhuriza hamwe abayoboke baryo ari impamvu nyamukuru ihuriro RPRPD rikorana n’ amadini n’amatorero nk’umuyoboro ukomeye wakwihutisha gahunda yo kuboneza urubyaro. Ashimangira ko byose bizashoboka igihe abanyamadini bafatanije na Leta bazaba bumva kimwe politiki y’igihugu yo kuboneza urubyaro. Ngo bitabaye gutyo nk‘uko bigaragara mu Bihayimana bamwe na bamwe, inzira yaba ikiri ndende.

Tubibutse ko aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa gatanu yatangiye ku wa gatatu w’icyi cyumweru akaba yari yagenewe imiryango 40 (abagabo n’abagore) muri Paruwasi zose z’abangilikani muri diyosezi ya Kibungo ku busabe bw’umuryango Mothers’Union ukorera muri iryo torero.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment