Video Abakobwa Beza

Kuringaniza Urubyaro-Uburyo bwo kuboneza urubyaro bwagejejwe ku mudugudu-

Mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza ni ho hatangijwe ku rwego rw’igihugu gahunda yo kuboneza urubyaro itangiwe ku rwego rw’umudugudu ku nsanganyamatsiko igira iti “gahunda yo kuboneza urubyaro mu mudugudu ni iyacu”. Igeregeza ry’ubu buryo rikaba mbere ryakorerwaga mu turere twa Kicukiro, Rusizi na Gatsibo.

Igikorwa cyatangijwe mu Karere ka Nyanza cyabanjirijwe no gusura umwe mu bajyanama b’ubuzima, utanga uburyo bwo kuboneza urubyaro. Madame Nyiransengiyumva Julienne, umujyanama w’ubuzima utuye mu mudugudu wa Cyahafi, akagari ka Gatagara yerekanye ko ashoboye amaze gutera urushinge rwo kuboneza urubyaro, umwe mu babyeyi wabihereye kwa muganga wagomga kubikomeza. Avugana n’Imvaho Nshya arangije icyo gikorwa yavuze ko yigishijwe bihagije gutera urushinge ndetse akagira n’igihe cyo kwimenyereza uwo murimo. Gusa yavuze ko imbogamizi afite ari ibikoresho bikiri bicye ndetse n’ububiko bwo kubishyiramo .

Mu ijambo ryavuzwe hagurutswe ku gaciro abajyanama b’ubuzima bafite. Mu ijambo ryuhagararaiye abajyanama b’ubuzima madame Mukamana Sarai yavuze ko bashima abagize uruhare mu gutegura igikorwa cyo guha abajyanama ubumenyi buhagije ku bu buryo bwo kuboneza urubyaro mu Rwanda. Yagize ati “ Nko mu Karere ka Nyanza hahuguhwe abajyanama b’ubuzima 420 ni ukuvuga ko buri mudugudu hari umwe watanga uburyo bwo kub
oneza urubyaro, nk’ ibinini, urushinge rw’amezi 3, urunigi ndetse n’agakingirizo”. Mu izina ry’abajyanama b’ubuzima yashimangiye ko biteguye gutanga servisi nziza, bashishikariza abaturanyi babo kubagana. Mu byifuzo yasabwe ko ubuyobozi bwakomeza kubaba hafi, kuko biteguye kugira impinduka nziza bazana muri gahunda yo kuboneza urubyaro.

Kuboneza urubyaro iterambere ku gihugu n’umuryango

Mu butumwa bwatanzwe haba mu mivugo n’udukino dutandukanye hagaragajwe ibyiza biri mu kuboneza urubyaro n’ingaruka mbi ku muryango utitabira iyo gahunda. Hashimangiwe ko iterambere igihugu kiganamo ritagerwaho, umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage utagabanutse, imiryango ikabyara abana bacye igihugu nabo ubwabo bashoboye kurera. Umwe mu bafatanyabikorwa wavuze mu izina ryabo bwana Jéremie Zoungrana yavuze ko ari ishema, kuko kuboneza urubyaro byabanje gucyekwa ko byakorwa gusa n’inzobere, ariko bikaba bigaragara ko Abanyarwanda bifite ubushobozi buhambaye. Yavuze ko umushinga MCHIP wishimiye kuba warateye inkunga igikorwa kigamije kugira ngo abantu babeho neza. Yavuze ko nta mpungenge kuko gushaka ari ugushobora, abibutsa gucunga neza imiti bahawe, bakayiha abayikeneye mu kuboneza urubyaro bari hafi y’aho batuye ndetse abashimira icyizere bifitemo. Yavuze ko umushinga uzakomeza kongerera ubushobozi abaturage ngo babeho neza.

Mugeni Gaudence, utuye mu mudugudu wa Nyamiyaga, mu buhamya bwe yavuze a
fite abana batutu kandi ko aboneza urubyaro akoresheje uburyo bw’urushinge kandi ko nta ngaruka mbi yahuye nazo. Yashishikarije abagifite imyumvire mibi kuyireka bakabyitabira, kuko hari uburyo bwinshi umuntu agahitamo ubumubereye. Ibi binashimangirwa na Mukabasagara Eutalie, utuye mu mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Gatagara wavuze ko kwegerezwa gahunda yo kuboneza urubyaro ku mudugudu ntako bisa, kuko byamusabaga gukora urugendo rurerure, ariko akaba asigaye ajya ku mujyanama baturanye atiriwe akora urugendo rurerure. Avuga ko yahisemo urushinge akaba amaze kurukoresha ibihe bigera kuri bine.

Abayobozi nabo batanze ubuhamya ku byiza byo kuboneza urubyaro

Mu buhamya bwe, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza bwana Murenzi Abdallah yavuze ko nawe ko afite umwana 1 ugize imyaka 2,5 akaba yaraboneje urubyaro ariyo mpamvu ashobora kumubonera ibyangombwa byose. Yabasabye guhindura imyumvire mibi ya kera ko abana benshi ari umukiro, avuga ko kubyara abana benshi , ahubwo ari bimwe mu bitera amakimbirane mu ngo. Mu ijambo rya Dr Nzabonimpa Anicet wari uhagarariye Minisitri w’ubuzima muri uwo muhango yavuze ko kwegereza abaturage servisi z’ubuvuzi ari intego bihaye bihereye ku mudugudu, avuga ko ari gahunda Perezida Kagame yihaye muri manda y’imyaka 7. Yagarutse ku ruhare abajyanama b’ubuzima bagira rurimo gutanga ubujyanama, kuvura indwara nka malariya ku bana batarageza ku myaka itanu, umusonga, impiswi ndetse no gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro. Yavuze ko Minisiteri izarushaho kubongerera ubumenyi kugira ngo bakore neza kandi nabo biteze imbere. Yagarutse ku ruhare rw’umuryango mu kuboneza avuga ko umugabo kimwe n’umugore bagomba kubijyaho inama, ntihabe guhirikira umwe. Ku bagabo by’umwihariko yavuze ko hari uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro nabo bashobora gukoresha, bukaba bukaba nta hadi buboneka muri Afrika usibye mu Rwanda (vasectomie par coterisation).

Twibutse ko abajyanama b’ubuzima batanga uburyo bwo kuboneza urubyaro ku muntu wavuye kwa muganga ni ukuvuga ko bafasha mu gukomeza guha uburyo umuntu yahawe na muganga. Iyo uhabwe uburyo agize utubazo ku buryo ahabwa cyangwe se atarubahirije amatariki yawe icyo gihe umujyanama w’ubuzima amwohereza kwa muganga.

Source: Imvaho Nshya

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment