Shakisha

Video Abakobwa Beza

Kwifungisha burundu ntibivuga gukonwa

Dr Rushanika Christophe, ukorera ku bitaro bya Byumba akaba n’inzobere mu bijyanye no gufunga urubyaro burundu ku bagabo (Vasectomy), yamaze impungenge abagabo, ati “Gufungisha urubyaro burundu ku bagabo, ntaho bihuriye no gukonwa.”

Ibyo Dr Rushanika yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 13 Gashyantare 2012, avuga ko gukona ntaho bihuriye na Vasectomy, agira ati “mu gukora Vasectomy dukata utuyoborantanga gusa kandi umugabo agakomeza kubasha gutera urubariro, naho mu gukona udusabo tw’intanga ngabo dukurwamo.”

Dr Rushanika yabivuze atanga urugero ku bagabo bagize ishyirahamwe “Turuhure abagore bacu” rikorera mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Rulindo bifungishje burundu kandi bakaba babana n’abagore babo neza.

Aba bagabo bagize iryo shyirahamwe bavuga ko kwifungisha burundu nta ngaruka bigira mu gutera akabariro nk’uko bamwe babivuga, ahubwo ko byongera umunezero kuko nta mpungenge baba bafite zo kubyara umwana utari muri gahunda.

Umwe muri abo bagabo Nkuriyingoma Jean, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 12 Gashyantare 2012, avuga ko amaze imyaka igera kuri 4 yifungishije burundu, ariko kugera ubu nta ngaruka n’imwe yari yahura nazo mu zo bamubwiraga mbere yo kubikorerwa, harimo nko kutongera gutera akabariro.

Manirafasha Jean d’Amour ushinzwe ubuzima mu Karere ka Rulindo, we avuga n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yasabye abagabo bagifite imyumvire nk’iyo kugana ibigo nderabuzima kuko ariho hatangirwa amakuru nyayo yizewe, ku bijyanye n’iyo gahunda ya Vasectomy.Source: Izuba rirashe

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment