Video Abakobwa Beza

Kwikinisha byaba bifasha mu mibonano y’abashakanye

Kwikinisha ni igikorwa cyo gukorakora igitsina ku muhungu cyangwa umukobwa mu buryo bwo gushaka ibyishimo bitagombye guhura kw’igitsina cy’umuhungu n’icy’umukobwa. Iki gikorwa gituma umuntu ugikoze ataragera igihe cyo gushaka ahugwa kubaka ndetse akumva ko kuba yahura n’uwo badahuje igitsina ari ubuswa. Ese ku bashakanye bo bimeze bite? Byaba bigira ingaruka zimwe n’iz’abatarashakana?

Kwikinisha akenshi biba muri kamere ya muntu ku buryo bamwe babikora bihishe bagenzi babo cyangwa se hari n’ababikora barashakanye mbere yo guhuza ibitsina. Ku bashakanye rero ngo byongera igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko bitangazwa na destinationsanté.

Kwikinisha rero ngo si kamere muntu gusa, ahubwo n’izindi nyamaswa zo mu bwoko bw’inyamabere zikora iki gikorwa. Gusa rero, abakirisitu babifata nk’icyaha kandi usanga ari urujijo kubagabo n’abagore batandukanye aho usanga batabivugaho rumwe cyangwa batabyumva kimwe nk’uko bivugwa na Dr Francis Collier wo mu bitaro bya Lille.

Kandi ubundi umubiri w’inyamabere ni wo ugira uruhare mu gutekereza kwikinisha unatuma umubiri wumva ugize ibyishimo muri iki gikorwa. Gusa iki gikorwa ubu gifatwa nk’urukozasoni kandi abahanga mu by’ibitsina bo bavugako ngo cyongera ibyishimo mu mibonano mpuzabtsina ku bashakanye, ariko kandi ngo kikaba ikibazo gikomeye ku batarashaka kuko bishobora kubaviramo ibibazo bitandukanye birimo no kudakozwa imibonano mpuzabitsina.

Ku bashakanye ngo abagabo bakunda kwikinisha ibitsina byabo ngo biba binini kandi bikanashyukwa cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, naho ku bagore amavuta yiyongera mu gitsina n’imitsi ikibamo ikuzura amaraso ikanashyuha.

Ikindi nanone Dr Francis Collier wo mu bitaro bya Lilleavuga, ngo ni uko iki gikorwa n’ubwo gifasha abashakanye mu byishimo byabo, ngo ku basore rwose si byiza na mba. Ibi binatuma babikora bihishe bikaba byabaviramo kwangirika ubwonko bwe bikaba byanaba intandaro yo kutibuka neza nk’uko twagiye tunabibona mu nkuru z’ubushize.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment