Video Abakobwa Beza

Kwikinisha ukiri muto bibangamira imibonano mpuzabitsina umaze kurushinga

Ubundi ngo kwikinisha bikorwa n’umuntu ushaka kugira ubushake bwo gukora imibonanompuza bitsina, akoresheje ikintu icyo ari cyo cyose gishobora gutuma ashaka gukora imibonano mpuzabitsina akoresheje intoki. Ibi ngo bishobora kuba k’umugabo cyangwa umugore.

Nk’uko Dr Francis Collier, gynĂ©cologue au CHU de Lille, ngo kwikinisha byahoze ari umuco w’abayahudi n’ubwo waje gukwirakwira ku isi hose. Kugeza ubu, ngo kwikinisha ni ikibazo ku muntu wamaze kubigira akamenyero iyo ashatse umugore cyangwa umugabo kuko ngo adashobora gushimishwa n’uwo bashakanye bitewe n’uko yamenyereye kwikinisha, nk’uko byemezwa n’uyu mudogiteri.

Dr Francis Collier, akomeza avuga ko bitewe n’uko umuntu aba yarabaye koronike mu mutwe kandi uwikinisha akoresha imbaraga nyinshi, niyo mpamvu adashobora guhazwa n’uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina bitewe n’uko imbaraga akoresha yikinisha adashobora kuzikoresha k’uwundi muntu. Ahanini ngo biterwa n’uko ari igikorwa cy’urukozasoni kuko uwikinisha abikora yiherereye nta wundi muntu ushobora kumubona bigatuma akoresha imbaraga nyinshi kugira ngo agire ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina vuba.

Kimwe mu bimenyetso bishobora kukubwira umugabo wikinisha, ngo n’uko igitsina cye kiba gifite umurego ukabije. Naho umugore ngo ntabwo byoroshye kuba wahita umumenya, bitewe n’uko nta kimenyetso kigaragara inyuma ushobora kumumenyeraho, ariko ngo na we ububobere bwo mu gitsina cye buba ari bucye.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment