Video Abakobwa Beza

Mbese umuhungu ashobora kuzurwa n'urukundo nyarwo?

Kenshi iyo tuvuze ngo umuhungu yabuze urukundo, hari ubwo tuba twibeshya ku birebana n’igipimo cy’urukundo uwo muhungu yakundaga. Ikindi hari ubwo umuhungu yangwa. Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe ibijyanye no kwangwa n’umukobwa k’umuhungu.

Umuhungu uvugwa hano ni umeze gute?

Iyo umuhungu afite urukundo rwa nyarwo (true love or real love), usanga rwose ari amahirwe akomeye ku mukunzi we, cyane ko umuhungu adapfa kwihishira iyo afite urukundo nyarwo.

Nk’uko urubuga www.wiki.answers.com rubitangaza, urukundo ni igihe umuntu ukunda akunda umuntu uko yamubonye; ni ukuvuga mu byiza bye n’ibibi bye. Urabanza ukamubona mu buryo bwiza bwose ushaka, mbere y’uko umwinjiza mu mutima wawe no mu bitekerezo byawe. Iyo ari urukundo nyarwo, ntibiba nk’ifoto gusa, ahubwo icyo hiyongeraho gutangira kumuvugisha. Urukundo nyarwo ntirushobora kuzima ahubwo ruhora rwaka iteka. Ikindi ntushobora kuruhishira ngo byemere.

Ikimenyetso simusiga, umuhungu ukunda nyabyo amara igihe kirekire yinginga, cyane iyo uwo yakunze atamwemereye uwo mwanya. Kenshi umuhungu aba agaragara nk’ufite ibibazo by’ingutu.

Mu bigaragara nk’ukuri, urukundo ni rwiza cyane iyo ukunda afite uwo aruha na we akarwakira biba akarusho. Nyamara iyo atarwakiriye ni bwo usanga ibibazo byabaye ingutu ndetse kubyivanamo bikaba ingorane.

Dore uko urubuga rwa internet www.urbandictionary.com rubona urukundo nyarwo:

1.Urukundo ni impano ikomeye Imana itanga ku muntu. Urukundo ntirushobora kwemera ko abandi bibaza ku byanyu. Wumva ucitse intege iyo utari kumwe n’uwawe (umukobwa), wumva nta cyerekezo ufite niba udafite uwawe.

2.Urukundo nyarwo abantu barugereranya n’ikintu cy’umwimerere mu bitari umwimerere, kuko kigaragara neza, bityo ababizi neza babyishimira bagahitamo neza.

3.Urukundo nyarwo rushobora gutuma upfira uwo wakunze kabone n’iyo yaba atakwemera.

4.Ibyiyumvo bihora bigutaha iyo utekereje ku wawe noneho ugasa n’ukoze ibihe byiza uri kumwe n’uwawe.

5.Iyo wirebye neza ufite urukundo nyarwo usanga usa n’utari muzima ukumva.

Twarangiza tubabwira ko urukundo nyarwo ari urutagira icyo rwigereranya na cyo. Ikindi kandi ni uko iyo umuhungu akunze umukobwa urukundo nyarwo biba amahire iyo umukobwa na we yemereye umuhungu akamwakira. Bizaba byiza nuramuka uhaye urukundo umuntu warugusabye kandi ubona atari uburyarya ariko bikaba bibi umuntu ahaye urukundo utarigeze amukunda na rimwe.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment