Nk’uko umuhanga mu byo gukunda Françoise Simpère abivuga, ngo birashoboka cyane gukunda abantu benshi mu gihe kimwe, ariko buri wese muri bo umufitiye urukundo rwe yihariye adahuriyeho n’undi bitewe n’uko akwitwaraho cyangwa se n’umubano mufitanye. Ibi rero ngo bikaba bivuga ko n’ubwo bivugwa ko umuntu agomba kugira urukundo rumwe ku bantu benshi, ngo ibi ntibishoboka kuko utakunda urukundo rumwe abantu benshi.
Uyu mugore rero avuga ko gukunda abantu benshi bituruka ku byo uba ubakeneyeho, aho agira ati ushobora gukunda umuntu bitewe n’ibyo buri wese aguha, bitewe n’aho muhurira cyangwa se hari ikindi kintu runaka kibahuje nk’akazi, kwimuka n’ibindi.
Aha rero ngo ni byiza kwirinda kubyinjiramo cyane ndetse kubibwira inshuti zawe kuko ngo atari ko zose zikugira inama nziza, wowe ubwawe ngo ugomba gukurikiza amarangamutima yawe ukareba icy’ingenzi.
Video Abakobwa Beza
Mbese Ushobora Gukunda Abagabo Babiri Icyarimwe
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment