Video Abakobwa Beza

Menya byinshi ku bijyanye na kanseri ifata imirerantanga ngore (Ovarian cancer)

Ubu bwoko bwa kanseri ni kanseri yibasira imirerantanga y’abagore, ikaba ikunda kugaragara cyane ku bagore bari hejuru y’imyaka 50. Urwaye iyi kanseri, ngo ashobora kugira ibimenyetso agaragaza, kimwe n’uko hari ubwo atabigaragaza.

Ibyo bimenyetso rero ashobora kugaragaza, ngo hari uguhaga vuba vuba igihe umuntu afungura, bikaba byamutera kugugara mu gifu n’igogora ritagenda neza, kumererwa nabi mu mara, gushaka kwihagarika cyane, ihindagurika ry’ibihe by’ukwezi k’umugore, kugira uburibwe mu mbavu, no kutamererwa neza n’indyo ufashe. Ingaruka zayo zikaba ari nyinshi, ariko iteye inkeke akaba iri ugutuma umugore atabyara, kuko iyi kanseri itera ubugumba.

Cyakora ngo nubwo bitoroshye kuvumbura iyi kanseri hakiri kare, 20% by’iyi kanseri ngo byaba bitahurwa mbere y’uko birenga cyangwa bikazahaza umurerantanga ngore. Hejuru y’ibyo ngo n’imiti ishobora gufasha uyirwaye, ikaba iboneka.

Ubushakashatsi buyivugaho iki?

Nk’uko tubikesha www.health.com, umwanditsi akaba n’umushakashatsi Mary Anne Rossing, umwe mu bagize Centre ya Fred Hutchinson y’i Seattle ikora ubushakashatsi kuri za kanseri, avuga ko buri mwaka, abagore barenga igihumbi na magana atanu (1.500) bapfa bazize iyi kanseri igikorwaho ubushakashatsi na n’ubu. Ngo byagaragaye ko poroteyini ya CA125, ari kimwe mu bigaragaza ko umuntu yaba afite iyi kanseri, nyuma yo gukora ibizamini ku murwayi. Cyakora ngo ibi bituma hadatahurwa neza ubukure bw’iyi kanseri, noneho bikaba byatuma umurwayi abagwa inshuro nyinshi bitari ngombwa.

Ikindi abantu bakwiriye kumenya ngo ni uko iyi kanseri ishobora kuba indwara y’inkomoko mu muryango, kuko hari kimwe mu bigize amaraso bita gene mu cyongereza; (ngo gene ya BRCA) ikaba igira uruhare mu ihererekanywa ry’iyi kanseri, dore ko ngo no kubana n’uyifite igihe kinini biri mu byongera amahirwe menshi yo kuyandura. Abagore rero ngo bavukana iyi gene ya BRCA ngo bakunda kurwara kanseri y’ibere ndetse n’iyibasira imirerantanga.

Uko ivurwa:

Health.com ikomeza itubwira ko umugore urwaye iyi kanseri, mu kuvurwa kwe, hashingirwa ku mibereho ye muri rusange, uburyo yaba agikomeza kwifuza kubyaran’ikigero cy’imyaka afite. Ikindi ngo ni uko mu kuyivura, kubagwa bifasha cyane, dore ko inyama zamunzwe n’iyi kanseri zikurwamo,zigasimbuzwa izindi. Nyuma yo kubaga, hari n’uburyo bwa chemotherapy buhita bukurikiraho, kuko bukoreshwamo imiti yica udukoko turema iyi kanseri. Ibyo byose iyo bikorewe umugore wari ayirwaye, ngo bishobora gutuma asama, bityo akaba yabyara.

Gusa ariko kuba umugore yakurwamo udusabo tw’intanga, ngo bishobora kumutera indwara nk’iy’umutima, kuba yahita ugera mu gihe cyo gucura, na byo bikurura ingaruka nko kubura ububobere mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Umuntu wabona kimwe mu bimenyetso biyiranga, akaba asabwa kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo abe yakurikiranwa hakiri kare.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment