Video Abakobwa Beza

Mu kwitegura St Valentin bakoze Chocolat ikoze mu Mboro

Mu gihe umunsi w’abakundana ubura iminsi 10 gusa ngo ugere, ngo uruganda rukora chocolat n’imigati rw’i Sarlat rwashyize ku isoko chocolats zikoze mu gitsina gabo mu rwego rwo kwita ku bakiriya babo ngo batazabura impano zo gutanga kuri uyu munsi.
Urubuga rwa interineti Gentside.com dukesha iyi nkuru, ruvuga ko ngo iki gitekerezo cyo gukora chocolat zikoze mu gitsina gabo cyabayeho nyuma yo kubona ko ngo ari impano ishobora kuzakurura abakiriya benshi ku munsi w’abakundana ndetse kandi ko n’iyi mpano ubwayo igaragara nk’ikurura abantu.

Uwacuruzaga izi chocolats mu iduka ry’uru ruganda yagize ati "ubuzima ni nk’igipfunyika (boite) cya chocolat nta we uzi icyo ashobora kuzagwaho.’’

Gusa ariko ngo ibi bishobora kuzatungura abantu bose binjira muri iri duka mu gihe cyose bazaba babona chocolats zikoze mugitsina gabo ziri hagati y’indi migati batari bisanzwe ndetse kandi ngo bishobora no kuzatungura cyane abazahabwa ubu bwoko bw’izi mpano ku munsi mukuru w’abakundana.

Ibi bicuruzwa rero bisa n’aho bitangaje ngo nta kibazo kinini byateje mu gihugu uretse umugore umwe gusa wabibonye agahita ahamagara abajandarume avuga ko ngo ibi bishobora kuba intandaro yo kwenderanya ndetse kandi ngo bikaba byanahungabanya abana bakiri bato.

Muri rusange rero ngo abantu bakaba bari kugura izi chocolats mu rwego rwo kwishimisha ariko bakanavuga ko zishobora kuvamo impano ikomeye yo guha umukunzi kuri uriya munsi.

Izi chocolats rero ngo zikoze mu gitsina gabo zikaba ziri kugura Amaeuros 5 s kandi ngo muri iri duka hakaba haboneka amabara atandukanye yazo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment