Video Abakobwa Beza

Muri Arabiya Sawudite bavuga ko kwemerera abagore gutwara imodoka bizagabanya amasugi mu gihugu

Mu gihe abagore bo mu gihugu cya Arabiya Sawudite batarahabwa uburenganzira bumwe bufitwe na bagenzi babo mu bindi bihugu nko gutora, gutorwa, gufata ibyumba mu mahoteli igihe cyose no gutwara imodoka, bamwe mu bahanga mu by’idini ya Islam baratangaza ko kwemerera abagore gutwara imodoka bizatuma imico imwe myiza izima harimo n’uw’ubusugi ku batararushinga.

Nk’uko bikubiye mu nyandiko umuhanga Kamal Subhi yashyikirije inama nkuru ya Choura isanzwe igira inama Umwami mu byerekeye idini, ngo kwemerera abagore bizatuma ubusugi bucika mu gihugu, kandi bizatiza umurindi izindi ngeso mbi nko gutana kw’abashakanye, uburaya, filime n’amafoto y’ibiterasoni n’ubutinganyi.

Subhi ati " Abagore nibahabwa uburenganzira bwo gutwara imodoka, nta masugi azongera kurangwa ino mu myaka icumi iri imbere."

Icyo we n’abandi bashaka kwerekana ni uko abagore nibemererwa gutwara imodoka bizakurura umuvumo n’imico mibi mu gihugu kuko bizagera aho umugore akemererwa kwambara no kwitwara uko ashatse.

Ibi bivuzwe mu gihe Umwami Abdullah yafashe icyemezo cyo kugabanya bimwe mu bibangamira abagore, ndetse yabasezeranyije ko mu 2015 bazatangira gutora mu nzego z’ibanze.

Uretse gutwara imodoka, abagore bo muri icyo gihugu gikungahaye bakomeje gusaba kwemererwa ibindi byinshi babujijwe. Nk’ubu kugirango umugore arare muri hoteli afata ibyumba bibiri akarara muri kimwe, maze umuntu w’igitsina gabo wo mu muryango we akarara mu kindi kugirango ase n’umurinda. Ikindi ni uko bitorohera umugore cyangwa umukobwa wafashwe ku ngufu kubisobanura mu rukiko, aho ahenshi bavuga ko ariwe wiyandaritse, ndetse akaba yahanwa.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment