Video Abakobwa Beza

Ngo 33% by’ingo zisenyuka kuri ubu, ziba zasenywe na Facebook

Nkuko bitangazwa n’urubuga rwa internet www.divorce-online.co.uk, ngo Facebook yaba iri ku isonga mu bitera ingo nyinshi gusenyuka aho bivugwa ko 33% by’ingo zisenyuka kuri iki gihe ngo facebook iba yabigizemo uruhare.

Mu gihe bigaragara ko ikoreshwa rya facebook rimaze gutera imbere no gusakara hose muri iki gihe, ni nako umubare w’ingo zisenyuka ugenda wiyongera bityo hakibazwa koko niba uru rubuga rwaba rubigiramo uruhare. Ikoreshwa rya Facebook rikaba ritavugwaho rumwe dore ko na hano mu Rwanda bimwe mu bigo byafungiye abakozi babyo gukoresha uru rubuga kubera ko rubarangaza ndetse bamwe bakaba baranatangiye kuvuga ko Facebook ari ikiyobyabwenge kuko uwayikoresheje kuyireka bitamworohera.

Nk’uko divorce-online.co.uk ikomeza ibitangaza, ngo bigaragara ko isenyuka ry’ingo bitewe na facebook rigenda rikaza umurego kuko mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2011 habarurwaga 20% ry’ingo zisenywa na facebook none ubu mu gihe cy’umwaka umwe gusa bikaba bigeze kuri 33%.

Akenshi bikunze kuvugwa ko facebook ituma abantu bamenyana buva ndetse bakanahuza ibitekerezo n’ibyiyumviro mu gihe gito cyane kandi bitabagoye bityo umwe akaba yakururana n’undi kugeza bakundanye ariko kandi ibi bikaba no kubashakanye bafite ingo bityo bikaba intandaro yo gusenyuka.

Bijya binavugwa kandi ko hari abiyita amazina atari ayabo bityo abantu babiri baziranye bakaba bavugana kuri facebook umwe atazi ko ari undi n’undi nawe atamuzi maze si uguteretana bakabeshyana dore ko ngo hari n’abapanga gusohokana batarabonana amaso ku yandi ariko barakundanye ibyo bamwe bita amour facebookien cyangwa facebookian love maze bahura buri umwe agasanga baraziranye bakumirwa.

Ibyo byose rero ni bimwe mu bigenda bigaragara ahantu henshi hatandukanye ariko kandi ubu bushakashatsi ntibwavuze no ku bakundana ariko batararushinga n’ubwo bijya bibaho ko nabo ibyabo imbwa zibirwaniramo biturutse kuri Facebook.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment