Video Abakobwa Beza

Ni byiza kwita ku musatsi mu buryo bunogejwe kandi budahenze

Umusatsi ni kimwe mu bigize ubuzima bwacu. Ni byiza rero ko tuwitaho mu buryo butaduhenze kandi butatugiraho ingaruka. Urubuga www.blackhairscience.com rwatangaje ko mu biribwa cyangwa se ibinyobwa dufata buri munsi harimo amagi, ubuka, avoka, ibikomoka ku nka ndetse n’ibindi byadufasha ku kwita ku musatsi wacu nta zindi mbogamizi duhuye na zo nko gushya igihe wagiye muri salo bagushyizeho poroduwi (produit).

Amagi akoreshwa mu kuvura no guha umusatsi ingufu ndetse n’umusatsi wacitse bikawufasha kutongera gucika no mu gihe ufite repousse ntube wacikagurika mu gihe urimo gusokoza.


Uko ubigenza uvanga igi rimwe mu tuyiko tubiri duto tw’amazi ugashyiramo avoka cyangwa mayonnaise kubifitiye ubushobozi, ukabishyira mu musatsi uzungurutsamo gake ndetse n’agatambaro gatose, ugategereza iminota iri hagati y’5 n’ 10 mbere yo gutosa umusatsi wawe. Nyuma ugafata shampoo maze ukagenda unyuza mu musatsi gake gake.


Ku bantu bafite umusatsi woroshye kandi uyaga; ushyiramo amavuta ayo ari yo yose maze ukavangamo ubuki bucyeya ndetse n’amavuta y’imizabibu, ku bisiga mu musatsi utose ukabirekeraho hagati y’iminota 20 na 25 ukamesamo ukoreshejemo shampoo.


Imvange y’ikimuri n’amavuta y’igikakarubamba batangaza ko byoroshya umusatsi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment