Video Abakobwa Beza

Ni kuki abagabo bacuranga gitari (guitare) bakundwa cyane kurusha abandi?

Hari abagabo bakundwa cyane kurusha abandi. Muri abo harimo abagabo bacuranga gitari. Ariko umuntu yakwibaza impamvu abo bagabo babasha kwigarurira imitima ya benshi, by’umwihariko igihe baba bari mu bitaramo.

Nk’uko ibisobanuro bitangwa ku rubuga rwa Internet: 7sur7.be bivuga, ngo abantu bakwiriye kumenya neza ko umugabo ubasha gukirigira imirya ya gitari aba afite ubushobozi buhanitse bwo gukoresha intoki ze no mu bundi buryo butandukanye. Bishatse kuvuga ko aramutse akoze ku gice cy’umubiri w’umuntu, yabasha kugikuyakuya (caresser) ku buryo burenze.

Uru rubuga rukaba rutangaza ko umugabo uzi gucuranga gitari, usanga yigaruriye imitima ya benshi, bityo abantu bakarwanira kumukunda.

Umwanditsi kuri uru rubuga abishingira ku kuntu umutu ufite ubunararibonye mu gucuranga gitari usanga yiyegereza gitari ye (ku mubiri iyo arimo gucuranga), ugasanga arayishyira ku nda, amaboko ayakoresha ibikorwa bitandukanye bishimisha abamureba, ukabona ukuntu ahetagura umugongo mu buryo bushimishije, by’umwihariko muri bya bihe indirimbo iba igeze ahantu hashyushye kandi haryoshye, maze akavuga ko muri ibyo bihe usanga imitima y’abantu yayikubise hasi, yabigaruriye, ubundi bagasiganirwa kumukunda bifuza kumukoraho, kumuhobera no kumwereka ibindi bintu byose byamuhamiriza ko bamwishimiye.

Ngo abantu bakunda ko Umuhanga wa gitari aririmba indirimbo yiyandikiye akayitondera. Ariko kenshi hari n’igihe asubiramo indirimbo za cyera zivuga ku rukundo nk’ikimenyetso cyerekana ko ayituye umukunzi, ariko ngo iyo ayihimbiye ku ruhimbi (scène) akayiririmba ayihuza n’incurango ye inogeye amatwi, harimo n’amarangamutima y’ako kanya bishimisha abakobwa benshi ku buryo budasubirwaho.

Ikindi kandi ni uko usanga benshi mu bacuranzi ba gitari baba bafite nk’umusatsi mwinshi, rimwe na rimwe usaguka ugana ku gice cy’amaso, ku buryo ubafasha guhisha igice cy’isura kenshi iyo bunamye bacuranga, bagaragaza ko banywanye na gitari yabo kandi bagamije gushimisha abafana. Icyo gice rero kiba gihishwe ngo cyongera urukuruzi rw’urukundo baba bafitiwe n’ababakurikira, by’umwihariko ab’igitsina gore.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment