Video Abakobwa Beza

Ni nde mugabo ukundwa n’abagore kurusha abandi?

Nyuma y’ibivugwa ko abagore benshi bikundira abagabo bakize, b’ibyamamare cyangwa bafite uburanga (beau- gar), bishobora kuba atari ukuri ngo kuko burya ahubwo abagore bakunda abagabo bacisha make.

Mu bushakashatsi bwakozwe buvuga ko abagore 3 kuri 4 bikundira umugabo wita ku mukunzi we. Kuba umuntu yaba ari umuhanga afite amashuri, mu bagore babajijwe, 17 % ni bo bakunda abagabo bateye batyo. Kuba umugabo yaba azi kuganira, no kuzuza inshingano zo mu rugo ngo ni kimwe mu bintu by’ingenzi bikurura abagore nk’uko 57% babajijwe babivuga.

Burya ngo abagore bareba ibintu byinshi mbere yo gukora igikorwa cy’urukundo harimo n’ahantu yahuriye n’umukunzi we. Mu bagore babajijwe, 52 % bavuga ko bifuza gukora igikorwa cy’urukundo ku hantu bapanze guhurira n’abo bakunda.

Abagore benshi bemeza ko urukundo atari intambara, cyangwa ubunyamaswa. Abangana na 69 % by’ababajijwe, bifuza abagabo bababwira neza kandi biyoroshya iyo baryamanye. Ku kuba umugabo yaba azi gukorera umugore we utuntu tudasanzwe mu buriri, ngo biza ku mwanya wa 2.

Mu bakoreweho ubushakashatsi, 3 % byabo bagore ngo ni bo bifuza umuntu umeze nk’inyamaswa (utiyoroshya) mu gihe ari gukora igikorwa cy’urukundo.

Urukundo ntiruziraho!

Kumenya uko umuntu yavuga urukundo icyo ari cyo biragoye kubona amagambo. Ku bagore 34 % by’ababajijwe bavuga ko urukundo rubanza gutegurwa rukamara igihe no kureba imimerere isanzwe y’umukunzi.

Abandi 30 % babajijwe bavuga ko urukundo ari ubushake buza mu muntu nyuma y’igihe. Abandi bo bavuga ko urukundo ari ibyiyumvo bitagira gitangira (sentiment "incontrôlable") bishobora kuza mu muntu igihe icyo ari cyo cyose cy’ubuzima. Bakabigereranya n’urukundo ruhutiyeho ruba ruri mu bantu bakiri bato kuva ku kigero cy’imyaka (18-34).

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwa internet :Se rencontrer.com, bwakorewe ku bantu 971 batarashaka ingo zabo, ndetse n’abantu bashakisha abakunzi, bukaba bwarakozwe hagati y’amatariki 27 na 29 Nzeri 2011.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment