Video Abakobwa Beza

Ni ubuhe buryo bwiza wasabamo umukobwa w’incuti yawe ko musohokana?

Ushobora kumva ko gusaba umukobwa ko umusohokana byoroshye, ukumva ko ari ukumubaza niba abyemera cyangwa se atabyemere gusa. Ariko burya ngo si ikintu abasore bagomba gufata nk’igisanze cyangwa se ikitagoranye kuko rimwe na rimwe bishobora kugorana cyangwa se bikabishya urukundo mu gihe bitakozwe neza.

Nk’urugero, ku basore bacecetse (badakunda kuvuga amagambo menshi), abikomeza mu mutwe cyangwa se abajagaraye n’abandi; bene aba bantu ngo usanga bibagora gusaba abakobwa ko basohokana. Urubuga rwa interineti: wikihow.com, ruvuga ko izo zose ari impamvu nyinshi zishobora gutuma bitakoroha ariko ngo hari amabwiriza cyangwa inama zimwe na zimwe zishobora gukurikizwa na buri wese akamenya uburyo bwiza yasabamo umukobwa ngo basohokane akaba yakwemera kumuha umwanya ndetse bikaba n’ikimenyetso cy’urukundo bafitanye cyatuma uyu mukobwa agufata nk’uw’agaciro mu buzima bwe.


Niba umukunda ukaba wifuza gusohokana na we mwegere, umusange ahantu hatuje, wiba ari cyo utangiriraho ikiganiro, ahubwo muganirize bisanzwe, mubaze amakuru, uko ameze mbese bitewe n’ubuzima bwe bwa buri munsi yirirwamo, umwereke ko umwitayeho kandi ko ukeneye kumenya amakuru ye, hanyuma uze kubimusaba ubona ko ari mu gihe cyiza cyo kubwirwa ibintu nk’ibyo. Imenyereze kumwereka ko umuba hafi buri munsi, umuhamagare kuri telefoni, ukunde kumuganiriza muri kumwe amaso ku maso, kumufasha mu bintu byinshi bitandukanye ku buryo akwiyumvamo kandi ntabe yakwishisha. Aha ngo byaba byiza ugiye umwereka ko umufata nka mushiki wawe kurusha kumwereka ko muri inshuti nk’umuhungu n’umukobwa kuko ngo bizatuma arushaho kukwiyumvamo nk’umuvandimwe we no kutakwishisha bityo abe yakwemera icyo umusabye bitagoranye.


Banza kandi umenye urugero urukundo rwanyu rugezeho. Hari igihe uba ukunda umukobwa ukizera ko ngo kuba yarakubwiye ko mukundana ubwo nyine nta cyo yakwima cyangwa se ngo akwangire ariko ngo birashoboka cyane ko usaba umukobwa ko musohokana akanga kuko we atarakwiyumvamo neza ku buryo mwasohokana; rero ngo ni byiza ku ubanza ukareba niba koko urukundo rwannyu rufite aho rugeze ku buryo na we akwiyumvamo, hanyuma utangire umuganiriza bisanzwe nyuma uze kugera ku cyo washakaga, ariko ngo wirinda cyane gusa n’ubigira itegeko ahubwo ubimusabe witonze. Cyangwa se na none icyo gihe washatse muri kuganira, mwitegereze mu maso, urebe uko amwenyura, uko agusekera ndetse n’uko akwishimiye hanyuma nubona ko mu maso he harimo urukundo ube wamusaba ko mwasohokana igihe iki n’iki kandi umurekere umwanya atekereze ndetse abe yanatanga igitekerezo cy’aho mwasohokera. Wimuhata nk’aho ari itegeko, bimusabe usa n’aho ubaza cyangwa se usaba.


Urugero: ushobora nko kumubaza uti "Nta kuntu wazaza tukajyana kureba agafilimi keza ahantu? Si ngombwa ngo ibe ari na filimi gishobora kuba ari n’ikindi kintu cyangwa se ahandi hantu wifuza kumusohokana. Ngo iki kibazo gishobora kumutera amatsiko agatangira kukubaza aho ari ho no kwishimira kureba iyi filimi hanyuma akemera ukamutunguza kumujyana hamwe wifuzaga kumusohokana. Ushobora kandi no kumubwira ko wumvise bagenzi bawe runaka bavuga ahantu heza runaka bagiye hanyuma ukumva uko avuga bikaguha kumva niba hari umwanya yaguha kandi ngo wirinde kubigira intambara, ubyoroshye kandi ubifate nk’ibintu bisanzwe.


Itegure kandi ko ashobora no kubyanga. Niba rero akubwiye rero ngo ‘oya’, wihita umwereka ko urakaye cyane cyangwa ko utabyakiriye neza, ahubwo mubwire ko nta kibazo useka umwereke ko nta cyo bigutwaye. Ibi bizatuma abona ko utamukeneye cyane bimutere ahubwo we kugushaka cyane abe yanakwisubiraho yemere kandi ngo biramushimisha kurusha kuba wamweretse ko ubikeneye cyane kuko ngo agira impungenge akaba yanakeka ko haba hari n’ikindi kibyihishe inyuma.


Mu gihe kandi yakwemereye mugasohokana, ngo irinde kumujyana ahantu hari urusaku rwinshi, ahubwo ushake ahantu hafite ubwiza nyaburanga hashobora kuba hamukurura, kandi nimugerayo umwiteho bidasanzwe, mbese umuteteshe, umufate nk’umwamikazi, wirinde kumubwira ibigambo byinshi no kumubaza ibibazo bidashira. Ni cyo gihe, muhe umwanya yiyumvemo urukundo kandi na we akwisanzureho arukwereka kandi ureke akubonemo urukundo umufitiye kugira ngo bimusigire urwibutso mu mutwe buri munsi ajye ahora yumva mwasohokana, naho numubihiriza ntazongera kwemera na rimwe ko musohokana kuko nta cyo byamusigiye.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment