Video Abakobwa Beza

Nimfomania: Indwara y'Abagore Ikundwa n'Abagabo

Nymphomania ni indwara y’irari rirenze igaragara ku bagore. Iyi ndwara irangwa no kugira ubushake burenze bwo gukora imibonano mpuzabitsina no kwifuza bikabije kuba bahora bakora iyo mibonano buri kanya. Ibi bikaba ngo bishimisha abagabo bamwe na bamwe.

Umugore ufite iki kibazo ntajya ashira irari ry’imibonano mpuzabitsina, kabone n’iyo yayikora inshuro zirenze icumi ku munsi!

Umuhanga mu by’ibitsina w’Umudage Krafft Ebing yemeza ko ari indwara ibangamira cyane abayirwaye, bikaba byabatera n’imyitwarirre idahwitse ndetse no guta agaciro mu bantu.

Urugero ni nko kwishora mu busambanyi n’abagabo benshi ku munsi, bitewe n’uko umugabo we atashobora guhora mu mibonano ya buri kanya kandi buri gihe ngo akunde amushimishe.

Nk’uko tubikesha urubuga www.skyrock.com, ngo inzobere ku ndwara zo mu mutwe ndetse n’imyitwarire zemeza ko iyi ndwara ishobora kuvurwa iyo ukurikije inama z’imyitwarire uhabwa ndetse ngo n’ubundi bufasha bugabanya irari burateganywa.

Ku bagore, ngo si byiza gukora imibonano mpuzabitsina y’igihe gito buri kanya, cyangwa ngo ube wayikorana n’abagabo benshi kugira ngo wirinde iyi ndwara.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment