Video Abakobwa Beza

Norplant mu kuringaniza imbyaro ishobora gutera ingorane zo kumagara mu gitsina

Norplant ni uburyo bwo kuringaniza urubyaro hakoreshejwe agapira gashyirwa mu kuboko (mu kizigira). Ubu buryo bukaba bushobora gufasha umugore ubukoresha kuba atasama kugera ku gihe cy’imyaka 5. Ubu buryo bwakoreshejwe bwa mbere mu gihugu cya Finland mu mwaka wa 1983.

Kuva icyo gihe mu mwaka wa 1983, hagiye hahinduka byinshi kuri ubu buryo bw’agapira (Norplant) kugira ngo habeho uburyo bwizewe kandi bwa nyabwo mu kuringaniza urubyaro. Uburyo bwa Norplant bukoreshwa uyu munsi, bwagiye bwigwa kandi buhindurwa ku buryo bwizewe ku kigero cya hafi 100%.

Uburyo agapira (Norplant ) bukoreshwa
Norplant (Agapira), gashyirwa mu kizigira cy’ukuboko imbere y’uruhu. Mu gushyira agapira mu kizigira cy’umugore, bishobora gutwara iminota igera kuri 15. Rimwe na rimwe hari abagore uba ushobora kubona ishusho ya Norplant mu kizigira cyabo. Mbese isa n’ibonerana mu ruhu. Agapira kakaba gafasha umugore kuringaniza imbyaro kugeza ku gihe cy’imyaka 5.
Agapira (Norplant) gakora gate?
Ubu buryo bufasha umugore ubukoresha kudasama. Icyo gakora, ni uko iminsi y’uburumbuke ku mugore ihinduka ubusa. Ni ukuvuga ko ubu buryo burwanya ugusama bubuza kuba yabasha kwakira ibijyanye n’isama (Gusama).
Kugeza uyu munsi, ubu buryo bwizewe ku kigero cya 99% – 99.95%, gusa nanone si bwo buryo bwonyine bwo kuringaniza imbyaro bukoreshwa.

Igihe ubu buryo butemewe gukoreshwa

Ubu buryo ntibukoreshwa n’umugore ufite indwara zimwe na zimwe nka Cancer, cancer yo mu mabere… ni byiza gukoresha ubu buryo mu gihe muganga yasanze nta ngorane na nke uzahura na zo bitewe n’imiterere y’umubiri wawe, cyangwa bitewe n’izindi mpamvu runaka muganga azakubwira.

Ibibzao bitari byiza bishobora guterwa na Norplant (Agapira)

Nyuma y’amezi atatu umugore atangiye gukoresha ubu buryo, aba agomba kureba niba nta ngorane cyangwa ingaruka mbi yahuye na zo kuva atangiye kugakoresha. Mu bibazo ashobora guhura na byo harimo:

- Ukwiyongera ku muvuduko w’amaraso,
- Uguhindagurika k’ukwezi k’umugore (Igihe abonera imihango),
- Kwiyongera kw’ibiro,
- Kumva atishimye,
- Kumva adashakaka gukora imibonano mpuzabitsina,
- Umunaniro,
- Isesemi,
- Ashobora no kuruka,
- Ugupfuka umusatsi,
- Kuribwa n’umutwe,
- N’izindi ngaruka zitari nziza zitandukanye.

Guhura n’izi ngorane warakoresheje Norplant, ni ibisanzwe. Abahanga mu by’ubuvuzi bakugira inama zuko mu mezi 3 ya mbere utangiye gukoresha Norplant, uramutse uhuye n’ibibazo cyangwa ingaruka zitari nziza, ushobora gusubira kwa muganga bakagufasha.

Ikindi twakubwira ni uko bishoboka kugakuramo. Mu gihe waba wumva utabasha gukomeza kwihanganira ingaruka mbi uhura na zo kubera Norplant, ushobora kwegera muganga mukaganira bakaba bayikuvanamo.

Indi nama ikomeye twababwira mwe mwese mushaka kuringaniza urubyaro, ni uko hariho uburyo bwinshi bwo kuringaniza urubyaro. Buri wese rero aba ashobora guhitamo ubwo ashaka, kandi bunajyanye n’imiterere y’umubiri we.
Mukomeze mugire ubuzima bwiza muringaniza urubyaro ku rwego rw’imiterere y’umubiri wanyu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment