Video Abakobwa Beza

Pasteri Yigishije abayoboke be ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina

Umupasiteri yateruye uburiri bwe ajya gusasa mu rusengero ngo kugira ngo arushe ho gusobanurira abakundana (couple) ibyiza byo gukora imibonano mpuza bitsina.

Mu kwimura uburiri bwe, Pasteur Ed Young ukomoka mu mujyi wa Texas ho muri Amerika ari naho idini ayobora riherereye, ngo yabonaga abakundana bo mu idini ye badashishikarira gukora imibonano mpuza bitsina cyangwa ngo yumve babiganira. Uyu mupasiteri rero ngo kugira ngo agere ku ntego ye, yashashe mu gisenge cy’urusengero kugira ngo abone uko abibabwira kandi bakarusha ho kubyumva neza.

Mu gihe abandi barimo gusenga, pasteur we yuriye yerekeza mu gisenge kuri bwa buriri maze yigira nk’aho ari Imana igiye kuvugana n’abo bantu(couples) bari muri urwo rusengero, maze atangira kubahanurira ababwira ibyiza byo gukora imibonano mpuza bitsina ku bakundana. Icyaje gutangaza abo bayoboke be, ni uko yavuze ngo ni igihe cyo kuzana uburiri mu rusengero no kuzana Imana ku buriri "il est temps de ramener le lit dans l’├ęglise et Dieu au lit".

Uyu mu pasteur udasanzwe nk’uko le Figaro ibitangaza ngo akaba akangurira abayoboke be bagera kuri 20 000 gukora imibonano mpuzabitsina nibura inshuro imwe ku munsi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment