Video Abakobwa Beza

Rwanda: Umunsi mpuzamahanga w’Umugore uzizihirizwa mu mudugudu

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Munyaneza Julienne atangaza ko Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore n’umukobwa wizihizwa tariki 8 Werurwe muri uyu mwaka bizaba akarusho kuko uzizihizwa guhera mu nzego zo hasi zo mu midugudu yose y’u Rwanda.

Munyaneza yavuze ko hashize imyaka 100 hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore ku isi yose, u Rwanda rukaba rwaratangiye kwizihiza uyu munsi kuva mu 1975.Tariki ya 8 Werurwe 2012 nibwo hazatangizwa ukwezi kwahariwe umugore n’umukobwa, aha rero mu byumweru bine bigize ukwezi buri cyumweru cyahawe insanganyamatsiko yihariye. Muri uyu mwaka, uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti "Turusheho kubaka ubushobozi bw’umugore n’umukobwa mu guteza imbere umuryango".

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Munyaneza Julienne yakomeje avuga ko buri cyumweru cyagiye gihabwa insanganyamatsiko yacyo. Icyumweru cya mbere cy’ukwezi cyahariwe umugore n’umukobwa cyahawe insanganyamatsiko igira iti "Imirire myiza, ubuzima bwiza". Iki cyumweru kizibanda mu kurwanya imirire mibi. Mu cyumweru cya kabiri ngo hazibandwa ku byateza imbere ubukungu bw’umugore n’umukobwa, kikagira insanganyamatsiko igira iti "Kungahara munyarwandakazi " Icyumweru cya gatatu kizibanda ku burezi bw’umwana w’umukobwa aho insanganyamatsiko izagira iti "Jijuka munyarwandakazi !".

Naho uku kwezi kuzasozwa n’icyumweru cyahariwe gushimangira ububasha bw’umugore n’umukobwa mu miyoborere, insanganyamatsiko yacyo iti "Imiyoborere myiza , imibereho myiza". Aha ngo hakaba hazibandwa ku kureba akarengane gakunda gukorerwa abagore n’abana b’abakobwa n’uburyo karushaho gukumirwa. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Munyaneza Julienne yaboneyeho gusaba buri wese ari abafatanyabikorwa, inzego z’ibanze, imiryango yita ku nyungu rusange z’abaturage, abikorera n’abaturage kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye biteganijwe muri iki cyumweru no kubishyigikira. Imvaho nshya

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment