Video Abakobwa Beza

Sobanukirwa n’impamvu abagore batwite birinda kurya ubunyobwa n’ibibukomokaho

Umugore urya ubunyobwa n’ibibukomokaho, igihe atwite akwiye kwitondera ifunguro ryabwo kuko umwana uri mu nda ashobora kugerwaho n’ingaruka zitewe no kwivumbura k’umubiri ari byo bikunze kwita ‘allergie.

Ibi ni bimwe mu byavuye mu bushakashatsi byasohotse mu kinyamakuru ‘La Presse’ gisohoka buri munsi muri Canada, aho byerekanye ko kurya ubunyobwa igihe umugore atwite byongerera umwana ingaruka zo kugira allergie ishobora no kuba yamukururira urupfu.

Nk’uko Dr Anne Desrochers, umuhanga mu bijyanye no kwivumbura k’umubiri (allergologue) akaba anakuriye ishami ryo kurwanya allergie mu kigo cy’ibitaro bya kaminuza Sainte-Justine abivuga, ngo bari basanzwe bafite ubushakashatsi bucyeya ku bigendanye n’ingaruka ziterwa no kwivumbura k’umubiri igihe umugore utwite cyangwa wonsa yariye ubunyobwa, nyamara ariko ngo ubu bushakashatsi bwaje bufite ubusobanuro buhagije kuri iyi ngingo.

Mu gihe byari bisanzwe bizwi ko kurya ubunyobwa ku mugore utwite bitera umwana kwiyongera kwa allergie; muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bongereza ho, ngo abaganga batangaga amabwiriza ku bagore batwite bafite abantu bo mu miryango bakomokamo bagira allergie, ko batagomba kurya ubunyobwa n’ibibukomokaho.

Ubushakashatsi bwo mu bitaro bya Kaminuza Sainte-Justine, bwakozwe hagati y’umwaka wa 1998 na 2005, bugakorerwa ku bana 403, bwagaragaje ko abana 200 bagaragaweho no kwivumbura k’umubiri (allergie) bitewe n’ubunyobwa bari barasuzumwe mbere y’amezi 18 naho abandi 200 bo ntibigeze bagaragarwaho n’uku kwivumbura k’umubiri (allergie), intego yabwo ikaba yari ukureba impamvu zitera kwiyongera kwa allergie ku bana bamwe ntiyiyongere ku bandi.

Ubusanzwe ngo ubunyobwa bukunze kugaragara mu mafunguro agirwaho inama ku bagore batwite by’umwihariko abagore batwite barwara indwara y’igisukari, kuko ngo ari inkomoko ya acide folique igira uruhare mu mikurire y’uruti rw’umugongo, ubwonko ndetse n’igihanga by’urusoro. Nk’uko Dr Desroches abivuga, ngo ubu bushakashatsi bwashimangiye ko ubunyobwa ari ikiribwa cyiza ariko kigira ingaruka zo gutera umubiri kwivumbura (allergie) cyane ku bagore batwite.

Ngo ariko nubwo ubunyobwa butera allergie nyuma y’amata, Dr Desroches akomeza avuga ko hagati y’abana 6 na 8 %, bafatwa n’ama-allergie aterwa n’ibiribwa ngo hari aho usanga guha umwana amata nta ngaruka za allergie bimugiraho.

Ubushakashatsi bwakorewe i Sainte-Justine bwemeje ko konsa atari kimwe mu ngaruka zo kwirinda kugira allergie, nk’uko byerekanywe n’ibyavuye mu bushakashatsi, ahubwo ngo kurya ubunyobwa igihe umubyeyi yonsa ni byo bishobora gutera umwana allergie.

Ibyavuye mu bushakashatsi byashyizwe ahagaragara muri Congrès y’umwaka y’ikigo American Academy of Allergy, Asthma and Immunology, muri Gashyantare uyu mwaka i San Diego.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment