Video Abakobwa Beza

Tangira Konsa mu Gihe Kitarenze Isaha Umwana Avutse

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku (OMS) rikangurira buri mubyeyi wese konsa umwana kuva akimara kuvuka nibura agakora ku ibere mu gihe kitarenze isaha avutse kugeza nibura yujuje igihe kigera ku mezi atandatu nta kindi kintu yari yavangirwa n'amashereka kuko bimugiraho ibyiza byinshi haba kuri we ndetse na nyina ubwe.

Nk’uko tubikeshaurubuga rwa internet: http://www.askdrsears.com/topics/breastfeeding, konsa umwana akimara kuvuka kugeza ku mezi atandatu atari yamvangirwa ni iby’agaciro kuri we.

Uru rubuga rukomeza rwerekana ibyiza byabyo ku mwana:

1. Umwana wonse neza, ubwonko bwe butera imbere bigatuma atekereza neza ndetse no kwiga ntibimugore mu gihe kizaza

2. Umwana wonse bihagije, nta bibazo by'amaso akunda kugira

3. Umwana wonse neza, nta ndwara zifata mu matwi nk'umuhaha akunda guhura na zo

4. Umwana wonse neza, ni gake cyane ahura n'indwara zifata mu kanwa cyangwa ngo arware amenyo

5. Umwana wonse ntapfa gufatwa n'indwara zo mu gatuza cyangwa ngo arware gapfura

6.Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko konka birinda umwana indwara z'ubuhumekero nka asima, umusonga cyangwa Influenza

7 .Konka birinda umwana kugira ibinure byinshi mu mubiri bigatuma ibyago bye byo kurwara umutima n'imiyoboro y'ameraso bigabanuka

8. Konsa umwana bimurinda kwibasirwa n'indwara zifata urwungano ngogozi nk’impiswi cyangawa allergies zazaterwa no kurya

9. Konsa umwana akivuka bituma igihe akingiwe urukingo nta ngaruka mbi rumugiraho

10 .Umwana wonse neza, ibyago bye byo kurwara diabete biragabanuka

11. Abana bonse neza, ibyago byo kuba bazafatwa na rubagimpande mu zabukuru biragabanuka.

Ababyeyi benshi bakunze kutitabira konsa abana babo bitwaje ko bafite akazi kenshi ariko hashingiwe ku mahirwe umwana aba arimo avutswa iyo atonkejwe cyangwa ibyago ashobora kuzahura na byo, buri mubyeyi wese yagombye kwitwararika mu byo akora byose akonsa umwana we.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment